Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwira amashusho y’umuhanzi Zeddy Wills ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ari gukora ibirori byo kwitegura kwakira abana bazabyarwa n’abagore batanu batandukanye yateye inda.
Umwe muri abo bagore witwa Lizzy Ashliegh w’imyaka 29 usanzwe ari umuhanzikazi, yashyize amashusho ku rubuga rwa TikTok agaragaza iki kirori cyahuriwemo n’abagore batanu batandukanye batewe inda n’umugabo umwe icyarimwe.
Uyu muhanzikazi ukomoka mu gace ka Brooklyn yatangaje aya makuru adasanzwe avuga ko habaye ikirori buri we se atatekerezaga, aho yatumiwe n’umugabo wamuteye inda ariko akahahurira n’abandi bane yateye inda. Icyakora ibi ni ibintu ntibyakiriwe neza n’abakoresha imbuga nkoranyambaga kuko bavugaga ko ibi ari ukwica umuco.
Lizzy yafashe amashusho yahabeye ibi birori agerageza kwerekana abitabiriye bose ndetse aya mashusho amaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 8.9. yagaragaje ifoto y’uyu mugabo azengurutswe n’aba bagore bose yateye inda uko ari batanu, maze yandikaho amagambo agira ati “Urakaza neza Zeddy Wills muto 1 kugeza 5.”
Uyu muhanzikazi yakomeje afata amashusho y’aba bagore, buri umwe yerekana inda ye kugeza barangiye. Aya mashushi yiganje mu yatanzweho ibitekerezo byinshi kandi bitandukanye umwe ati: “Nyamuneka mbwira, ubwo se ibi ni ukuri”, undi ati “Ubwo se birashoboka, ku buryo muri bo nta n’umwe ufite isoni.”