Umugabo wavutse nta kananwa, yishimiye kubona urukundo rw’ubuzima bwe.

Umugabo witwa Joseph Williams ari yaravuzwe cyane kubera kuvuka nta kananwa agira ariko akaza kubona urukundo rw’ubuzima bwe. Uyu mugabo yavuze ko yakunze kwibasirwa kubera uko yavutse, yavuze ko yishimiye kwisanga mu rukundo n’umukunzi we Vania banashakanye.

Uyu mugore Vania w’imyaka 39 y’amavuko niwe wafashije uyu mugabo kurenga iyo mivumo, ariko abantu bakunze kumwibasira bamubwira ko ubwiza bwe butagakwiye kuba ari ubwo kubana n’uwo mugabo. William na Vani abo muri Chicago bashakanye muri 2020 bitungura benshi kuko babyise igitangaza.

Willian yavutse adafite igice kinini cy’umunwa kubera indwara yamwibasiye yitwa otofacila syndrome, uyu mugabo avuga ko yagombaga kwihanganira gutotezwa bikabije ku ishuri, kandi agaharanira gushaka urukundo kubera gucishwa bugufi n’abantu, ndetse nawe akumva ko nta gaciro afite.

Vania yinjiye mu buzima bwe ariko ahakana ibi avuga, ntiyari yiyizi neza ubwe kandi ntago yigeze akundana n’umuntu ufite ubumuga, ariko nyuma y’igihe imyumvire ye yarahindutse. Yagize ati” nkimara kumenya Joe cyane, sinongeye kwita ku maso he ahubwo icyo nitagaho ni imbaraga ze ndetse n’imyitwarire ye”.

Nyuma y’ibitekerezo byinshi no kunengwa ashinjwa guca inyuma William, Vania ibintu ntago byari byoroshye kuri we. Avuga ko nyuma yo kurushinga benshi babasaba gusomana, ndetse ngo iyo bari kumwe benshi bakunda kubafata amafoto no kubitegereza cyane. William avuga ko yakijijwe n’urukundo rwa Vania nyuma y’imyaka ibarirwa muri za mirongo atotezwa azira kuvuka nta kananwa.

Ubu icyo yifuza cyane ni ugushishikariza abandi bameze nkawe kwishima bakamenya ko bakwiriye ibyiza. Uyu mugabo akoresha ururimi rw’amarenga kugira ngo abashe kuganira n’abandi, arya akoresheje umuyoboro udasanzwe ugeza ibiryo mu nda. William yize ururimi rw’amarenga, kwandika no gukoresha ubutumwa bwa telephone kugira ngo avugane n’abandi. Source: umuryango.

Inkuru Wasoma:  Abantu bagiriye Ndimbati inama yo kurya ari menge nyuma yo gushinga ubushuti na Fridaus, umunyamakuru Sabin uvugwaho ubugambanyi Ndimbati amusaba ikintu gikomeye

https://www.imirasiretv.com/nawe-barakubabaje-dore-abasitari-nyarwanda-bitabye-imana-bitunguranye-bakababaza-abantu-benshi-birenze-urugero/

Inkuru Wasoma:  Bruce Melodie ahisemo kwerura avuga abanyamakuru bakomeye bamwanga no kubyo yaganiriye na perezida Kagame

https://www.imirasiretv.com/nawe-barakubabaje-dore-abasitari-nyarwanda-bitabye-imana-bitunguranye-bakababaza-abantu-benshi-birenze-urugero/

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved