banner

Umugabo we yaburiwe irengero, inzu igiye kumugwaho.

Mu murenge wa Giheke, Twagirumukiza Germaine abayeho mu bwigunge, yatawe n’umugabo we. Mu nzu ifite amabati ashaje cyane niho aba n’umwana we, avuga ko ahorana ubwoba ko izamugwaho ndetse ngo urupfu ararwiteguye.

Germaine, atuye mu Mudugudu wa Rwamiko, mu Kagari ka Kigenge mu Murenge wa Giheke, mu Karere ka Rusizi. Amaze amezi 10 atazi aho umugabo bashakanye yagiye. Inzu yamusizemo, amabati yayo arashaje cyane, irava. Avuga ko agahenge yari afite ari uko muri iki gihe hari impeshyi, gusa ngo ubwo impeshyi irimo kurangira arabunza imitima yibaza we n’umwana we, aho bari buhungire imvura yo mu mezi ari imbere.

Ati “Iyi nzu ntiyubatse, ntisakaye iyo imvura iguye irava, nijoro ndabyuka nkicara. Umuyaga uraza nkakinga ko yangwaho, nta hantu mfite mpungira imvura y’ukwa cyenda. Niteguye urupfu.”

Uyu mugore asaba ubufasha bwo kubakirwa, cyangwa agahabwa isakaro. Germaine avuga ko ikibazo cye yagerageje kukibwira ushinzwe imibero (SEDO) mu Kagari atuyemo ka Kigenge, amubwira ko atari akizi.

Abaturanyi be basabye kudatangaza amazina yabo, na bo bavuga ko batewe impungenge n’imibereho y’umuturanyi wabo. Ngo na bo bahora bikanga ko inzu izamugwaho. Basaba Leta n’undi wabona ubufasha, gufasha Germaine agahabwa isakaro cyangwa akubakirwa inzu.

Inkuru Wasoma:  Umugore ukekwaho gukora uburaya havuzwe uko yasanzwe mu nzu yapfuye.

Umwe ati “Umuturanyi ahora ataka ko inzu igiye kumugwaho, turabibona tukabura icyo twabikoraho. Amabati arapfumaguye, imvura iragwa akabura aho yikinga yamurembya akaza kugama.” Undi ati “Uyu mubyeyi akwiriye inzu. Nk’abaturanyi tugira igishyika cy’uko inzu yamugwaho n’umwana we. Ntacyo dufite twamufasha, turasaba Leta ko yamufasha akabona isakaro.”

Ubuyobozi bw’Akagari ka Kigenge bwatangarije UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko ikibazo cye bukizi, Gusa, buvuga ko atari ku rutonde rw’abagomba kubakirwa kuko hari abandi banyagirwa kandi bafite inzu zituzuye (ibikanka) bakiri gukorerwa ubuvugizi bwo guhabwa isakaro.

NYIRANEZA Anonciata, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kigenge ati “Iyo nzu nta myaka itatu iramara umugabo we ayubatse, urutonde dufite ntabwo tumufiteho. Ntitwamwubakira hari abafite ibikanka bidasakaye, bari gukorerwa ubuvugizi ngo bahabwe isakaro.”

Yavuze ko mu ngingo y’imari y’umwaka utaha nibongera (ubuyobozi bwo hejuru) gusaba abandi bafite ibibazo, ko ari bwo Germaine na we bamushyiramo agakorerwa ubuvugizi.

Polisi yataye muri yombi pasiteri wagaragaye akubita abaturage mu rusengero. Video

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved