Iryageshe Marie Jeanne utuye mu murenge wa Rukoma ho mu karere ka Kamonyi, avuga ko yashakanye n’umugabo we Habimana Pierre mu mwaka w’1988, ndetse bashakana byemewe n’amategeko banafatanya gushaka imitungo bafite ubu ngubu nk’uko uyu mubyeyi yabitangarije tv1 dukesha iyi nkuru.
Yagize ati” twashakanye aha ngaha dutuye, guhera hariya hirya kugera hariya aho bigarukira, dufitanye imirima ahagana ku gasozi y’aho twaranduye amakawa ibiri, dufitanye n’agashyamba, ariko ubwo aho ngaho hose nta na kimwe mfiteho uburenganzira, byose umugabo yarabyifunze”. Uyu mugabo Habimana, mu bihe bitandukanye yakunze gukubita ndetse akanirukana uyu mugore we mu rugo.
Ubwo aheruka kumukubita no kumwirukana, yafatanije n’umukuru w’umudugudu bakora inyandiko igaragaza ko Iryageshe Marie Jeanne yapfuye, kugira ngo uyu mugabo ajye gufata inguzanyo muri bank bidasabye ko umugore we amusinyira, nk’uko umugore yakomeje abivuga ati” ubwo umugabo yabonye maze kujya kwa musaza wanjye, we yahise ajya ku mudugudu w’aho dutuye, umukuru w’umudugudu yamwandikiye impapuro mpimbano zivuga y’uko napfuye, amaze kuzandika bahise bajya mu murenge w’uwitwa Ngamba”.
Umugore yakomeje avuga ko muri uyu murenge ariho jera wa bank witwa Mbonimbaye Jean Paul yakoreraga, aha uyu Habimana ibihumbi Magana inani (800,000) Jeanne atabizi, kuko ibyangombwa by’ubutaka byose yari yarabitwaye, nyuma nibwo umugabo yaje kubura ubwishyu bwo kwishyura, birangira umugore bamusohoye mu nzu yabo bombi bashakanye babanamo, barahagurisha.
Ubwo radio na tv1 byageraga muri aka gace ntago babashije kubona uyu mugabo Habimana ngo agire icyo ababwira, gusa imitungo y’aba bombi yamaze kugurishwa Iryageshe Marie Jeanne atabonye umugabane we nk’umugore w’isezerano, gusa ashyira amajwi cyane ko yagambaniwe n’umukuru w’umudugudu wabo wakoze inyandiko avuga ko yapfuye.
Ati”umukuru w’umudugudu wanditse inyandiko mvugo y’uko napfuye, nawe muzamumbarize uko napfuye, niba nazutse aho nari naragiye aho ariho. Niba ndi umuzimu wazutse bazansobanurira uburyo nazutse, uwampambye ubwo azagaragaze aho yampambye aho ariho”.
Ubuyobozi bw’umurenge wa Rukoma rugira inama Iryageshe Marie Jeanne ko yagana inkiko, kugira ngo hateshwe agaciro imyanzuro yafashwe n’inkiko yo kugurisha imitungo yabo adahari ndetse ngo anaboneho uruhare rwe nk’umugore w’isezerano. Nsengiyumva pierre Calestin uyobora Umurenge wa Rukoma, avuga ko umuyobozi w’umudugudu atanafite uburenganzira bwo kwemeza ko umuntu yapfuye.
Ati” haba no mu butabera, ntago inyandiko ya mudugudu yahabwa agaciro, inyandiro ihabwa agaciro ni iyatanzwe n’urwego rubishinzwe. Mu gihe uwo mubyeyi abona yarahohotewe, abona yararenganye, yafata ibimenyetso akabishyikiriza urukiko, noneho iyo cyamunara igateshwa agaciro”.
Ubusanzwe umugore w’isezerano mu buryo ntakuka, agira uruhare rungana n’urwumugabo mu mitungo bashakanye, ariko uyu Iryageshe Marie Jeanne avuga ko uruhare yagahawe muri iyi mitungo yabo rwagendeye mu kwishyura ideni ryafashwe n’umugabo we atabizi yewe ataranamusinyiye, kuko umugabo we yari yaramaze kugaragariza Umurenge SACCO wa Ngamba yanafashemo inguzanyo ko uwo bashakanye yapfuye. Ubu Iryageshe Marie Jeanne arasaba kurenganurwa, akaba yagira uruhare ku mitungo yashakanye n’umugabo we kabone nubwo yamaze kugurishwa.