Umugabo witwa Tuyizere Valens w’imyaka 24 y’amavuko wo mu karere ka Burera yasanzwe amanitse mu mugozi umurambo we waratangiye kubora. Urupfu rw’uyu mugabo wo mu murenge wa Butaro akagali ka Muhotora mu mudugudu wa Taba rwamenyekanye kuri uyu wa 29 Nzeri 2023 nyuma y’ibyumweru bisaga bibiri.
Uyu mugabo yari yarashakanye na Mukanterina Valentine babyaranye umwana umwe akaba yari afite n’undi yabyaye ku ruhande. Amakuru avuga ko uyu muryango wari hafi yo kwimukira mu Mutara nyuma yo kubona umuguzi w’inzu babagamo akabaha avanse y’ibihumbi 250frw.
Ngo uyu mugabo yaje guha umugore we amafranga ibihumbi 210frw ngo ayabike, ahita ayacikana ajyana n’umwana we kugeza ubu hakaba hataramenyekana aho aherereye. Mbere yo kwiyahura, uyu mugabo yabanje gufunga umuryango wo hanze n’ingufuri maze aca mu gikari kugira ngo abantu bajye babona ko nta muntu urimwo.
Ubwo abanyeshuri banyuraga haruguru y’inzu kuwa 29 Nzeri 2023, bakubiswe n’umunuko batanga amakuru biba ngombwa ko bica urugi, basanga Tuyizere amanitse mu mugozi. Abaturanyi ndetse n’inzego basanze umurambo waratangiye kubora, basanga nyakwigendera afite urupapuro yanditse kuwa 13 Nzeri 2023.
Muri uru rwandiko nyakwigendera yavuze ko afite abana babiri aho umwe yamubyaye ku ruhande avuga ko biriya bihumbi 210frw yazatunga abane be yasize. RIB na Polisi sitasiyo Butaro, bafashe umwanzuro wo kumushyingura kuwa 30 Nzeri 2023.