Umugabo w’I Gatsibo yakebye inda y’umugore we utwite akoresheje urwembe

Mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Kabarore, mu gasantere ka Kabarore haravugwa inkuru y’umugabo wakebye inda y’umugore we utwite akoresheje urwembe. Ibi byabaye kuwa 29 Kanama 2023, aho uyu mugabo yakebye umugore we kuko yari yanze ko atwara matera iri munzu yamutayemo we n’umukobwa w’uwo mugore ariko utari uw’uwo mugabo we.

Uyu mugore yabwiye BTN TV ko uyu mugabo amaze iminsi yaramutaye mu nzu. Ngo nyuma y’uko umugore abwiye umugabo ko nta kintu ari busohore mu nzu, nibwo umugabo yariye karungu afata urwembe atangira kumukeba. Nk’aho ibyo bidahagije, uyu mugabo yahise anakebesha urwo rwembe umukobwa w’uwo mugore w’imyaka 13 wari ugiye kubakiza.

Ati “Yaje nyine kuko muri iyi minsi yari yaratwaye imyenda ye kuko mfite matera ebyiri ashaka gutwara imwe ndayimwima.” Yakomeje avuga ko uyu mugabo yahise afata urwembe amukeba ku nda kandi afite inda y’imvutsi ahita ajya gukeba n’umukobwa we.

Abaturage bo muri aka gace bagaye cyane ibyo uyu mugabo yakoze basaba ubutabera kumuha igihano kimukwiriye, icyakora umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabarore, Rugaravu Jean Claude yavuze ko bakimenya iki kibazo bahise batabara, ndetse uyu mugabo akaba yamaze no gutabwa muri yombi, umugore n’umwana bakaba bajyanwe ku kigo nderabuzima kugira ngo bitabweho.

Inkuru Wasoma:  Abarundi batuye mu mahanga basobanuye impamvu basabye Perezida Ndayishimiye gufungura imipaka ihuza u Burundi n’u Rwanda

Umugabo w’I Gatsibo yakebye inda y’umugore we utwite akoresheje urwembe

Mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Kabarore, mu gasantere ka Kabarore haravugwa inkuru y’umugabo wakebye inda y’umugore we utwite akoresheje urwembe. Ibi byabaye kuwa 29 Kanama 2023, aho uyu mugabo yakebye umugore we kuko yari yanze ko atwara matera iri munzu yamutayemo we n’umukobwa w’uwo mugore ariko utari uw’uwo mugabo we.

Uyu mugore yabwiye BTN TV ko uyu mugabo amaze iminsi yaramutaye mu nzu. Ngo nyuma y’uko umugore abwiye umugabo ko nta kintu ari busohore mu nzu, nibwo umugabo yariye karungu afata urwembe atangira kumukeba. Nk’aho ibyo bidahagije, uyu mugabo yahise anakebesha urwo rwembe umukobwa w’uwo mugore w’imyaka 13 wari ugiye kubakiza.

Ati “Yaje nyine kuko muri iyi minsi yari yaratwaye imyenda ye kuko mfite matera ebyiri ashaka gutwara imwe ndayimwima.” Yakomeje avuga ko uyu mugabo yahise afata urwembe amukeba ku nda kandi afite inda y’imvutsi ahita ajya gukeba n’umukobwa we.

Abaturage bo muri aka gace bagaye cyane ibyo uyu mugabo yakoze basaba ubutabera kumuha igihano kimukwiriye, icyakora umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabarore, Rugaravu Jean Claude yavuze ko bakimenya iki kibazo bahise batabara, ndetse uyu mugabo akaba yamaze no gutabwa muri yombi, umugore n’umwana bakaba bajyanwe ku kigo nderabuzima kugira ngo bitabweho.

Inkuru Wasoma:  Lai Ching-te utavuga rumwe n’u Bushinwa niwe watsindiye kuyobora Taiwan

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved