Umugabo w’I Gicumbi yakoreye igikorwa cy’ubunyamaswa umwana we w’imyaka 8 bimuviramo urupfu

Umugabo witwa Gisa Nduwayo wo mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Byumba, afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Byumba akurikiranweho gukubita umwana we w’umuhungu w’imyaka umunani bikamuviramo urupfu. Ni mu mudugudu wa Gatare akagali ka Gisuna.

Urupfu rw’uyu mwana rwamenyekanye kuwa 14 Ugushyingo 2023, nyuma y’uko umwana yari yagiye ku ishuri ubuyobozi bw’aho yiga bukamubonana inkovu z’inkoni n’imvune, bukamwoherereza ababyeyi be ngo bajye kumuvuza.

Nk’uko byemezwa na Ngezahumuremyi Theoneste, Umuyobozi w’umurenge wa Byumba, bivugwa ko uyu mwana yagiye ku ishuri kuri G.S Gacurabwenge aho yigaga, abarezi babona afite inkovu z’inkoni ku maboko, ndetse yavunitse n’akaboko bamubaza icyo yabaye, akababwira ko akubitwa na Se umubyara afatanije na Mukase babana mu rugo.

Uyu mwana yavuze ko bamukubita mu masaha ya nimugoroba barimo kumwigisha. Ubuyobozi bw’ishuri icyo gihe bwahise butumaho Se w’umwana bumusaba kujya kumuvuza, ahabwa imiti, mu gitondo bagiye kumuha indi miti basanga yapfuye.

Uyu mwana yigaga mu karere ka Gatsibo nyuma nyina umubyara amwoherereza Se ngo amurere muri Gicumbi.

Inkuru Wasoma:  Abayobozi babiri bo mu Karere ka Ngororero bafunzwe na RIB bakurikiranyweho gusaba indonke abaturage ubwo hubakwaga umuhanda

Umugabo w’I Gicumbi yakoreye igikorwa cy’ubunyamaswa umwana we w’imyaka 8 bimuviramo urupfu

Umugabo witwa Gisa Nduwayo wo mu karere ka Gicumbi mu murenge wa Byumba, afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Byumba akurikiranweho gukubita umwana we w’umuhungu w’imyaka umunani bikamuviramo urupfu. Ni mu mudugudu wa Gatare akagali ka Gisuna.

Urupfu rw’uyu mwana rwamenyekanye kuwa 14 Ugushyingo 2023, nyuma y’uko umwana yari yagiye ku ishuri ubuyobozi bw’aho yiga bukamubonana inkovu z’inkoni n’imvune, bukamwoherereza ababyeyi be ngo bajye kumuvuza.

Nk’uko byemezwa na Ngezahumuremyi Theoneste, Umuyobozi w’umurenge wa Byumba, bivugwa ko uyu mwana yagiye ku ishuri kuri G.S Gacurabwenge aho yigaga, abarezi babona afite inkovu z’inkoni ku maboko, ndetse yavunitse n’akaboko bamubaza icyo yabaye, akababwira ko akubitwa na Se umubyara afatanije na Mukase babana mu rugo.

Uyu mwana yavuze ko bamukubita mu masaha ya nimugoroba barimo kumwigisha. Ubuyobozi bw’ishuri icyo gihe bwahise butumaho Se w’umwana bumusaba kujya kumuvuza, ahabwa imiti, mu gitondo bagiye kumuha indi miti basanga yapfuye.

Uyu mwana yigaga mu karere ka Gatsibo nyuma nyina umubyara amwoherereza Se ngo amurere muri Gicumbi.

Inkuru Wasoma:  Abakozi icumi bo mu Murenge umwe banditse basezera akazi ku munsi umwe

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved