Umugabo w’I Kayonza bamuserereje ko ari kurera abana umugore yazanye ahita yicamo umwe abonye bidahagije yiyambura ubuzima

Umugabo w’imyaka 25 wo mu karere ka Kayonza mu murenge wa Murundi yashakanye n’umugore wari ufite umwana w’imyaka ibiri ndetse atwite n’inda y’undi mugabo. Nyuma yo gushakana baje kwemeranya ko uwo mugore atagomba kuzavuga ko uwo mwana atwite Atari uw’uwo mugabo ndetse n’uwo w’imyaka ibiri Atari uwe kugira ngo abantu batazamucira akari urutega.

Umugore ngo yaje kubirengaho ubwo uwo mwana wa kabiri yari yaravutse akajya abwira abantu ko abo bana Atari ab’uwo mugabo. Abagabo bo muri ako gace rero batumije kuri wa mugabo batangira kumuserereza bamubaza impamvu arera abana batari abe.

Ku mugoroba wo kuwa 20 Ukwakira 2023, aho batuye mu mudugudu wa Gakoma mu kagali ka Buhabwa, uyu mugabo nyuma yo gusererezwa n’abo bagabo bagenzi be yahise yica wa mwana w’imyaka ibiri, bimuteye ipfunwe na we ahita yimanika mu giti. Aya makuru yemejwe na Gitifu w’umurenge wa Murundi, Gashayija Benon avuga ko nyuma yo kwica uwo mwana na we akiyahura, basanze inyandiko ebyiri rumwe yashyize ku mwana n’urwo yishyizeho.

Inkuru Wasoma:  MONUSCO yagaragaje ukuri ku byavuzwe ko iherutse guta ibirindiro byayo igasigira M23 intwaro izakomeza kwifashisha ku rugamba

Gitifu Gashayije yavuze ko urwandiko yashyize kuri uwo mwana rwabwiraga umugore we ko adakwiriye gutungurwa n’ibyo abona, ruti “Ibyo ubona ntibigutungure, kuko ni wowe wabitangiye” aha yashakaga kubwira umugore ko yakoze amakosa akomeye yo kubwira abaturanyi ko abana Atari abe.

Urundi rwandiko rwo rwavugaga ngo ‘akazica umuntu karamubungira’ ashaka kugaragaza ko yiyahuye kubera umugore we. Gitifu Gashayija yakomeje avuga ko uyu muryango wabanaga bitemewe n’amategeko kuko basanze batarigeze basezerana.

Uyu muryango wari umaze ukwezi wimukiye mu murenge wa Murundi kuko mbere wari utuye muri Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo. Imirambo yajyanwe mu bitaro bya Gahini ngo ikorerwe isuzuma nyuma y’uko inzego z’umutekano zageraga aho ubwicanyi bwabereye, abaturage bakoreshwa inama basabwa kwirinda amakimbirane byabacanga bakagana inzego zikabafasha.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved