Umugabo wo mu karere ka Nyamagabe akurikiranweho gusambanya abana be babiri bafite imyaka itatu n’itanu. Ni mu murenge wa Munini mu kagali ka Giheta mu mudugudu wa Mashya.
Kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2023, Ubushinjacyaha ku rwego rwusumbuye rwa Nyamagabe rwaregeye uyu mugabo urukiko. Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugabo yasambanyije abo bana mu gihe umugore we yari yaragiye mu ruzinduko mu karere ka Huye.
Nyuma y’iminsi ibiri umugore agarutse yatangiye kubona ibimeze nk’amashyira mu gitsina cy’umwana muto, amwogeje umwana amubwira ko atonekera aheraho amubwira ko ari Se wamushyize urutoki mu gitsina. Ibi Nyina yabihamijwe na mukuru we wamubwiye ko Se yamusanze mu buriri bwe na we akabimukorera.
Umugore avuga ko kandi hari ubwo umugabo we yigeze kumuhamagara yasinze amuha umwana w’imyaka itanu ngo bavugane, amubaza impamvu amukangura mu masaha y’urukerera umugabo amusubiza ko amukangura kubera ko ari we mugore asigaranye.
Iki cyaha uyu mugabo akurikiranweho aramutse agihamijwe n’urukiko yahanishwa igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.