Umugabo w’i Rusizi yavuye mu rugo agiye gushaka akazi asubizwayo ari umurambo

Havugimana Gad w’imyaka 37 y’amavuko yagwiriwe n’ipoto y’amashanyarazi agiye gushaka akazi ahita ahasiga ubuzima. Ibi byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Nzeri 2023, bivugwa ko iyo mpanuka yatewe n’igiti cyatemwaga hakurya yaho yari ahagaze mu mudugudu wa Murindi, akagali ka Ruganda mu murenge wa Kamembe.

Ubwo icyo giti cyagwaga, byafashe ipoto yari iherereye mu ruhande Havugimana yari ahungiyeho imwikubita mu musaya w’iburyo ahita apfa. Umwe mu babonye biba, yavuze ko ubwo abagabo babiri batemaga ibiti batangiye nta Kamba bafite ryo kubifatisha, bituma igiti cya mbere batemye kibarusha imbaraga kiritega kigwa ku nsinga z’amashanyarazi.

Ababibonye bahise bahunga bava aho bari bahagaze, Havugimana wari ukihagera atambuka yakwepye ipoto y’igiti ahungira ku ipoto y’imbumba nayo yahise igwa imukubita mu musaya w’iburyo yikubita hasi ahita ashiramo umwuka. Ngo ubwo abatemaga ibiti bumvise induru bamenye ko ari umuntu upfuye bahita biruka ariko bafatwa n’abaturage bataragera kure bashyikirizwa RIB.

Kuri ubu abo bagabo bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kamembe, umurambo wa Havugimana wo wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Gihundwe. Musabyimana Francoiose, ni mushiki wa nyakwigendera yavugimana, yabwiye Imvaho nshya dukesha iyi nkuru ko Havugimana yari amaze iminota nka 40 avuye mu rugo agiye gushaka akazi.

Yavuze ko barashyingura umuntu wabo ariko kandi bashyikirize ikirego RIB kugira ngo bahabwe impozamarira (Indishyi z’akababaro). Ku rundi ruhande, Nyaminani Eugene nyiri ibyo biti wari wanatanze akazi ko kubitema, yavuze ko byabaye ari I Kigali kuko asanzwe ari umucuruzi I Kamembe.

Yavuze ko koko yemera ko abo bagabo ari we wabahaye akazi ko gutema ibiti bye byari bikuze, nyuma aza guhamagarwa ko igiti cyishe umuntu, akavuga ko yari afite uruhushya rwo kubitema kuko yabibwiye Umurenge ndetse ushinzwe amashyamba araza arabireba, akaba afite n’inyemezabwishyu y’ibihumbi 10frw, icyakora avuga ko ikosa abo bagabo bakoze ni uko bazindukiyemo batanabwiye umwubakira wanabamuzaniye ngo banafate ibikoresho bikenerwa.

Inkuru Wasoma:  Gicumbi: Humvikanye indi nkuru y’akababaro yatumye abantu basigara bibaza byinshi

Dr Kibiriga Anicet, umuyobozi w’akarere ka Rusizi avuga ko impanuka bahise bayimenya bakanakurikiranira hafi ibikurikira byose ndetse yewe bari no kureba niba koko hari uruhushya rwo gutema ibiti rwari rwaratanzwe. Yakomeje yihanganisha umuryango ubuze uwabo, bakaba bagiye kubikurikirana uwo muryango ukanafashwa ndetse n’amategeko akurikizwe.

Inkuru Wasoma:  Wa mugore ukekwaho kwica Akeza yari abereye mukase yatanze imbogamizi zituma ataburana urubanza mu mizi

Dr Kibiriga Anicet, umuyobozi w’akarere ka Rusizi avuga ko impanuka bahise bayimenya bakanakurikiranira hafi ibikurikira byose ndetse yewe bari no kureba niba koko hari uruhushya rwo gutema ibiti rwari rwaratanzwe. Yakomeje yihanganisha umuryango ubuze uwabo, bakaba bagiye kubikurikirana uwo muryango ukanafashwa ndetse n’amategeko akurikizwe.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved