banner

Umugabo w’i Rwamagana yahamijwe n’urukiko kwica mukuru we nyuma batungurwa no gusanga akiri muzima

Mu mwaka wa 2017 mu ntara y’Iburasirazuba mu karere ka Rwamagana, umugabo witwa Rucamubikika Tesiya yahamijwe icyaha cy’ubwicanyi mu rukiko ku rwego rwa mbere yakoreye mukuru we Ngoboka Isaac. Uru rubanza rwaciwe kuwa 31 Mutarama 2017, Rucamubicika yahanishijwe igifungo cya burundu ariko kuwa 13 Kanama 2019, urukiko rukuru, urugereko rwa Rwamagana rwasubirishijemo urubanza agirwa umwere nyuma yo gusanga mukuru we yari yaragiye muri Tanzaniya.

Uko byagenze: Rucamubicika yajyanye na mukuru we kuroba mu kiyaga cya Gatari, bagezeyo imvubu irabatera ikubita ubwato bwabo, burubama bose bararohama batangira kwirwanaho buri wese aca ukwe, baraburana, mu gutaha Rucamubicika ageze mu rugo bamubajije uko byagenze arabisobanura ariko byanga kumvwa aribwo bahise bamushinja kwica mukuru we arafungwa.

Rucamubicika yaje kuburana akatirwa gufungwa burundu, ariko nyuma mukuru we Ngoboka Isaac aza gutahuka avuye muri Tanzaniya afite icyemezo kigaragaza ko yari afungiye muri gereza ya Kitengule muri icyo gihugu cyo kuwa 25 Gicurasi 2017 yahereweyo. Nanone kandi yari afite urwandiko rw’inzira rwo kuwa 26 Gicurasi 2017 yahawe n’ubuyobozi bw’umupaka wa Rusumo w’igihugu cya Tanzaniya ubwo yari atashye.

Inkuru Wasoma:  MONUSCO yagaragaje ukuri ku byavuzwe ko iherutse guta ibirindiro byayo igasigira M23 intwaro izakomeza kwifashisha ku rugamba

Bigaragara ko Ngoboka yatashye muri 2017 umuvandimwe we akagirwa umwere muri 2019. Ubwo yaburanaga mu bujurire, Rucamubicika yaburanye ahakana icyaha avuga ko yacyemejwe n’inkoni, atangira avuga ko uwo ashinjwa kwica yagarutse bityo asaba kugirwa umwere. Ubushinjacyaha nabwo bwaje kwemera ko ibyo Rucamubicika asabwa yabihabwa akagira umwere kuko yarenganye.

Urukiko rwaje gusuzuma impande zombi rufata umwanzuro w’uko Rucamubicika agizwe umwere ku cyaha cyo kwica Ngoboka Isaac.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved