banner

Umugabo wihinduye amazina yatawe muri yombi akekwaho kugira uruhare muri Jenoside

Inzego z’umutekano zikorera mu Karere ka Nyamasheke zataye muri yombi Kabera Jean Marie Vianney w’imyaka 46, ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi akaba yari amaze imyaka 30 yihishahisha.

Kabera yafatiwe mu Mudugudu wa Gisebeya, Akagari ka Gisoke, Umurenge wa Mahembe mu Karere ka Nyamasheke ku wa 15 Werurwe 2025, Saa Kumi n’imwe za mu gitondo.

Inzego z’umutekano zivuga ko zahawe amakuru n’abaturage bo mu Karere ka Karongi zikabona kujya kumuta muri yombi aho yari acumbitse.

Uyu mugabo ukekwaho uruhare mu kwica Abatutsi mu Bisesero mu Karere ka Karongi, yari yarahinduye amazina, ariko abaturage b’i Karongi bari bamaze igihe bamubona bakamukeka.

Inkuru Wasoma:  Nta soni ugira guhamagarira isi yose ngo iteranire Urwanda? Kagame abwira Ububirigi

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mahembe, Uwizeyimana Emmanuel yabwiye IGIHE ko uyu mugabo yari asanzwe akora akazi ko gusoroma icyayi.

Ati “Yari amaze imyaka ibiri ageze mu Murenge wa Mahembe. Twahawe amakuru n’abaturage bo mu Karere ka Karongi batubwira ko yahinduye amazina. Nyuma yo kumufata twahise tumwohereza mu Karere ka Karongi.”

Gitifu Uwizeyimana yabwiye abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ko bitashoboka ko umuntu wakoze icyaha kiremereye nka Jenoside yakwihishahisha ubuzima bwe bwose, abasaba ko bakwishyikiriza inzego z’ubutabera bakanasaba imbabazi abo bahemukiye.

Umugabo w’imyaka 46 yafatiwe mu karere ka Nyamasheke akekwaho kugira uruhare muri Jenoside

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops!