Umugabo w’imyaka 35 aravugwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka itatu

Ngendahimana Jean De Dieu w’imyaka 35 usanzwe akora akazi ko kotsa inyama mu karere ka Muhanga, yatawe muri yombi mu mpera z’icyumweru gishize akurikiranweho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka itatu y’amavuko. Uyu mugabo atuye mu mudugudu wa Ruvumero mu kagali ka Gahogo mu murenge wa Nyamabuye.

Iki cyaha bikekwa ko yagikoreye ahitwa mu Rugarama mu kagali ka Remera muri uyu murenge, aho yatawe muri yombi biturutse ku makuru yatanzwe n’umubyeyi w’uyu mwana, aho amakuru akimara kumenyekana bihutiye gushaka Ngendahimana ashyikirizwa inzego z’ubutabera nk’uko byemezwa na Gitifu w’umurenge wa Nyamabuye, Nshimiyimana Jean Claude.

Uyu mugabo ukekwaho iki cyaha bivugwa ko yigeze kubana n’umugore ariko baratandukana, birangira umugore we yigiriye kuba muri Uganda. Kimwe mu byatunguranye ngo ni uko umugore wamureze bari basanzwe bafitanye ubushuti budasanzwe.

Icyakora hari n’abavuga ko hari ibyo uyu mugabo atumvikanyeho n’uyu mubyeyi w’uyu mwana ashinjwa gufata kungufu bigatuma amugambanira. Bamwe mu baganiriye n’Imvaho nshya dukesha iyi nkuru birirwana n’uyu mugabo bavuga ko nta mico mibi bamuziho ndetse yababaniraga neza bakavuga ko aramutse yaranabikoze yaba afite uburwayi bwatuma asambanya umwana.

Icyaha uyu mugabo akurikiranweho aramutse agihamijwe n’urukiko yahanishwa igifungo cya burundu kubera ko ari umwana uri munsi y’imyaka 14 nk’uko biteganwa n’ingingo ya 335 y’itegeko No68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ryasohotse mu Gazeti ya Leta nomero idasanzwe kuwa 27/09/2018.

Inkuru Wasoma:  Polisi yafashe umukanishi wakoresheje amayeri adasanzwe akiba moto y’umuturage

Inkuru Wasoma:  Sebukwe yamutemye umutwe ubwo yajyaga gucyura umugore we yitwaje essance n'inyundo

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved