Umugabo w’imyaka 38 arashinjwa gusambanya umwana we w’imyaka 10 amushukishije igiceri cy’100.

MBARUSHIMANA Avuga ko ku itariki ya 01 zukwezi kwa 4, yafatiye mu cyuho umugabo w’imyaka 38 baturanye mu mudugudu wa MBABE, akagari ka MBABE mu murenge wa MASAKA ho mu karere ka KICUKIRO, ariko asambanya umwana we w’imyaka 10 y’amavuko yamushukishije amafranga 100 ngo aguremo utwo bita uduhendabana.

Uyu mubyeyi Mbarushimana ubwo yaganiraga na TV1 yavuze ko ajya kumenya ko uyu mwana ajya asambanywa rwihishwa, ngo yabibwiwe n’umuturanyi ngo wajyaga abonana uyu mwana amafranga ariko yamubaza aho ayakura akananirwa kuhasobanura, uyu mubyeyi yavuze ati” hari umu mama wambwiye ko ajya abonana uyu mwana amafranga ari hejuru ya 500, naragiye ngenda nkurikiye umwana afite utwenda mu ntoki, njya kumureba ariko umwana ansigisha amaguru yinjira munzu mbere yanjye, ngeze kumuryango nsanga yakinze n’itara rirajimije, hashize akanya umwana aba arasohotse, asohotse mubaza ahantu avuye, umwana ahita abimbwira neza uko byagenze, ko Atari nubwa mbere abimukoreye, ko yamuhaye 100 ngo ajye kugura supadipe na biswi”.

Uyu mubyeyi yakomeje avuga ati” umwana yarambwiye ngo yamufashe kumunwa amukubita hasi, ngo agahanga ke kari kubabara, amubwira ko nejo azamuha utuntu bita banjiya bateka mu mavuta. Yambwiye ko bamusambanije, mukuramo ikabutura yari yambaye ndareba, mbona hari amaraso amuriho, mubajije uwamusambanije ambwira uwo ariwe”.

MBARUSHIMANA akomeza avuga ko akimara kwibonera n’amaso ye ko umwana we yasambanijwe yihutiye kubimenyesha inzego z’ubuyobozi ziberegereye, zimufasha kugeza uyu mwana kwa muganga bamufasha kumuha imiti imufasha kurinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina uyu mugabo nawe atabwa muri yombi, ariko urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rumusaba kuzana raporo ivuye ku mudugudu atuyemo kugira ngo iherweho hakorwa dosiye y’uyu mugabo bayishyikirize ubushinjacyaha kuri iki cyaha.

Ngo ubwo yajyaga gusaba iyi raporo ngo ubuyobozi bwarayimwimye magingo aya ngo mugihe RIB yo imubwira ko iyi raporo itabonetse iki kirego kizapfa ubusa uyu mugabo akarekurwa, MBARUSHIMANA aravuga ati” mudugudu yambwiye ko atayimpa kuko atariwe nagejejeho ikirego mbere kuko nahereye hejuru, yambwiye ko rero kuba narahamagaye hejuru nzabashaka akaba aribo bayimpa”.

Inkuru Wasoma:  Uwahaye indonke Bamporiki Edouard yamenyekanye. Dosiye ze ni nyinshi abantu batazi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka MBABE avuga ko uyu muturage atigeze asaba raporo ngo ayimwe na cyane ko ubuyobozi aribwo bwagize uruhare mugufata uyu mugabo ukekwaho uruhare rwo kumusambanyiriza umwana, ati” naze rwose ntago twakwanga kumukorera raporo y’ibintu byabaye, kuvuga ngo byagenze gutya na gutya ntago ari ikintu gihambaye, tumurenganya ntago uyu mugabo aba yarafashwe”.

Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha ruvuga ko nta muntu rujya rwaka nkiyi ku cyaha cyo gusambanya umwana. Doctor Thierry umuvugizi wa RIB avuga ko iperereza kuri iki cyaha ryakozwe ndetse ko na dosiye yamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha, ati”iyo raporo ntayo, ntaniyo bigeze bamutuma, mu byaha byo gusambanya abana ntawe tuyituma kuko ntacyo imaze. Iperereza ryarakozwe, ababazwa barabajijwe dosiye yoherezwa mu bushinjacyaha”.

MBARUSHIMANA avuga ko raporo ya muganga yagaragaje ko uyu mwana yasambanijwe ariko ko ntanda cyangwa izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina yandujwe. Ingingo ya 4 ihindura iy’ 133 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange igaragaza ko iyo ukurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana ahamwe n’icyaha, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25, naho iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu, kidashobora kugabanwa kubera impamvu nyoroshya cyaha.

Tubasaba kujya mudusura buri munsi kugira ngo mumenye amakuru agezweho ndetse munisomera inkuru nziza cyane IBANGO RY’IBANGA y’uruhererekane itambuka kuru rubuga rwacu.

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved