Umugabo witwa Hakizimana Bernard w’imyaka 39 y’amavuko, wari utuye mu Mudugudu wa Nyagasozi mu Kagari ka Matyazo mu Murenge wa Mushishiro ho mu Karere ka Muhanga, biravugwa ko yatonganye n’umugore we nyuma ajya kwiyahura mu mugezi wa Nyabarongo. https://imirasiretv.com/hari-abagore-nabakobwa-bi-rusizi-bari-kuvuga-ko-akazi-gasigariye-mu-busambanyi-gusa/

 

Abatanze amakuru bavuze ko Hakizimana yavuye iwe mu rugo amaze gutongana n’uwo bashakanye ahita ajya kwiroha muri Nyabarongo. Umwe mu baturage yagize ati “Ntabwo twamenye icyo bapfuye, gusa twamenye ko batonganye.”

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Mushishiro, Ntivuguruzwa Jean Pierre, yirinze kugira icyo atangaza ku rupfu rwa Hakizimana Bernard. Ati “Mwabaza Gitifu w’Umurenge niwe ufite amakuru nubwo ari mu kiruhuko.”

 

Gitifu w’Umurenge w’Umurenge wa Mushishiro, Niyonzima Gustave avuga ko ibyo Ntivuguruzwa avuga atari byo kuko amakuru ajyanye n’urupfu rwa Nyakwigendera yayamuhaye ndetse amusaba kuvugana n’Itangazamakuru riyamubaza. Ati “Mwongere mumuvugishe arabasobanurira nta kibazo.”

 

Hakizimana bikekwa ko yiroshye muri Nyabarongo ku wa 06 Nzeri ariko umurambo we utoragurwa ku wa 07 Nzeri 2024. https://imirasiretv.com/hari-abagore-nabakobwa-bi-rusizi-bari-kuvuga-ko-akazi-gasigariye-mu-busambanyi-gusa/

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved