Umugabo witwa Dushimimana Theogene w’imyaka 40 y’amavuko yaguwe gitumo n’abaturage bo mu Mudugudu wa Kabeza mu Kagari ka Muhamba mu Murenge wa Gahara ho mu Karere ka Kirehe, nyuma yo kugerageza kwica umwana witwa Ntihemuka Enock w’imyaka 8 y’amavuko. https://imirasiretv.com/umuhungu-wa-gen-mubarakh-muganga-agiye-gukinira-as-kigali-nyuma-yuko-byanze-muri-apr-fc/

 

Abaturage batanze amakuru bavuze ko ku wa 12 Kanama 2024 mu masaha y’umugoroba, aribwo byose byatangiye ubwo Dushimimana yahamagaraga uriya mwana yakoreye urugomo, akamujyana ahitaruye amazu akoreramo abantu, ahita atangira kumuniga. Bivugwa ko yarambitse uriya mwana hasi, agatangira kumushyira itaka ryinshi mu kanwa, mu matwi ndetse no mu mazuru.

 

Amakuru akomeza avuga ko yakomeje kumuniga cyane ariko agerageza kumubuza umwuka, gusa ntibyamuhiriye kuko abaturage bahise bamubona, bihutira gutabara. Niko guhita bamukura itaka aho uyu mugabo yari yarishize ashaka kumwica. Icyakora uyu mugabo akimara gufatwa ntabwo yahise atangaza impamvu yashakaga kwica uyu mwana, ariko ngo yakomezaga amushinja amakosa menshi.

 

Uriya mwana wakorewe urugomo, papa we yitwa Ngendahayo Pierre, mu gihe mama we yitwa Mukasine Claudine. Kuri ubu Enock yagiye kwitabwaho mu Bitaro, mu gihe uriya mugizi wa nabi yajyanywe kuri RIB Sitasiyo ya Gahara. https://imirasiretv.com/ndangwa-wari-waribye-shene-ya-youtube-ya-yago-yahishuye-icyabimuteye-cyanatumye-ahita-yirukanwa-mu-kazi/

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved