Umugabo w’imyaka 45 yishe umukecuru baturanye wamuhozaga ku nkeke amusaba gushaka umugore

Umugabo w’imyaka 45 witwa Parlindungan Siregar yishe umuturanyi we wahoraga amubaza impamvu ituma adashaka umugore kandi akuze ndetse agahora amwereka ko kuba angana atyo atarashaka ari ibintu bitangaje cyane.https://imirasiretv.com/gitifu-uvugwaho-kwaka-ruswa-abamugana-bose-mbere-yo-kubakemurira-ibibazo-yafatiwe-imyanzuro-ikakaye/

Polisi yo muri Indonesia ikimara kumuta muri yombi, uyu mugabo yiyemereye ko koko yishe umuturanyi we witwa Asgim Irianto w’imyaka w’imyaka 60 y’amavuko, wari umukozi wa Leta, ubu akaba yari mu kiruhuko cy’izabukuru, bitewe n’uko yahoraga amubaza buri gihe, impamvu adashaka umugore kandi akuze.

Umugore wa Asgim Irianto yatangaje ko uwo mugabo ukurikiranyweho kuba yarishe umugabo we, aho ngo yinjiye mu nzu bituguranye, maze atangira gukubitagura nyakwigendera akoresheje umwase w’urukwi.

Mu iperereza ryakozwe na Polisi nyuma gufata uwo mugabo ukurikiranyweho ubwicanyi, ngo yasanze uretse kuba yaramuhozaga ku nkeke amubaza impamvu ituma adashaka kandi akuze, aba bombi bari basanzwe bafitanye ibibazo bitewe n’uko bari boroye inkoko, hanyuma izo buri wese yoroye zikajya zijya mu murima wa mugenzi we bigahora bityo, bagahorana intonganya.

Komiseri wungirije wa Polisi Maria Marpaung, yavuze ko Parlindungan Siregar, yemera icyaha yakoze cyo kwica, ariko akavuga ko yabikoze abitewe n’uko uwo muturanyi yahoraga amubaza igituma adashaka kandi akuze afite imyaka 45 y’amavuko.

Ubwo bwicanyi bukaba bwabereye mu Majyepfo ya Tapanuli Regency, Sumatra mu Majyaruguru y’icyo gihugu. Nyuma y’uko nyakwigendera akubiswe cyane n’uwo mugabo wamusanze mu nzu ye, ngo abaturanyi baje batabaye, bagerageje kumujyana kwa muganga byihuse ariko biba iby’ubusa kuko yaguye mu nzira azize ibikomere bikomeye yari afite, apfa ataragezwa ku Bitaro. https://imirasiretv.com/mu-rwanda-hari-akarere-kagaragayemo-abarwayi-babiri-barwaye-ubushita-bwinkende/

Inkuru Wasoma:  Umutangabuhamya yashinje umucamanza kuba umwicanyi muri dosiye yari ari kuburanisha

Inkuru Wasoma:  Ngaya Amayeri TB Joshua yakoreshaga mu guhimba ibitangaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved