Umugabo w’imyaka 48 yasambanyije abana babiri uw’imyaka 4 na 8 bavukana

Umugabo w’imyaka 48 wo mu karere ka Nyamasheke, akurikiramweho gusambanya abana babiri b’abakobwa, umwe w’imyaka 4 n’undi w’imyaka 8 y’amavuko. Uyu mugabo wamaze gutabwa muri yombi atuye mu murenge wa Kilimbi, akagali ka Muhororo umudugudu wa Gisesero.

Uyu mugabo watawe muri yombi kuwa 3 Kanama 2023, iki cyaha yagikorewe aba bana b’umuturanyi we, aho bivugwa ko yabashukaga akabajyana iwe akaba ariho ajya kubasambanyiriza. Ku mugoroba wo kuwa 2 Kanama 2023, nibwo yabikoze biza kumenyekana, inzego z’ibanze n’umutekano zizindukira iwe mu gitondo gikurikiyeho baramufata bamushyikiriza urwego rw’ubugenzacyaha RIB.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kilimbi, yavuze ko uwafashwe afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Macuba mu gihe hakomeje gukorwa iperereza. Uyu muyobozi yakomeje avuga ko nta watekerezaga ko umuntu muzima yakora ibintu nk’ibi, asaba ababyeyi gukomeza kurinda abana babo.

Iki cyaha uyu mugabo akurikiranweho nagihamwa n’urukiko, azahanisha igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25 nk’uko biteganwa n’ingingo ya 133 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Iyi ngingo ivuga ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira: gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana, gushyira urugingo urwo ari rwo rwose rw’umubiri mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana n’ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri, aba akoze icyaha.

IGIHE

Inkuru Wasoma:  Bishop Brigitte yashishikarije abashakanye kureba ‘pornographie’ aho gusenya ingo zabo

Inkuru Wasoma:  Umunyerondo w'imyaka 48 akurikiranyweho kwica nyina babanaga nyuma y'ibyasanzwe ku murambo we aho arara

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved