Mu Karere ka Nyaruguru, mu Murenge wa Kibeho, umugabo w’imyaka 55 yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 10.

Ibi byabaye kuwa 12 Mata 2025, bibera mu Mudugudu wa Mudugudu wa Munege, mu kagari ka Mpanda mu Murenge wa Kibeho mu karere ka Nyaruguru.

Ukekwa yabanje kwihisha ubutabera aza gufatwa mu gicuku ahagana i saa tanu z’ijoro mu gace aho icyo cyaha cyabereye.

Abatuye muri kariya gace avuga ko uriya mugabo asanzwe agenda kwa nyirakuru w’umwana, yaje asanga umwana iwabo akamushuka, amubwira ngo ajye gutashya inkwi mu ishyamba.

 

Icyo gihe ngo  umwana yagiyeyo, uriya mugabo aramukurikira ahita yongera kumushuka amujyana mu bihuru aramusambanya .

Abaturage bakomeza bavuga ko nyina w’umwana ari guhita hafi y’ahaberaga ayo mahano, yumvise umwana arira, uwo mugabo amubonye ariruka maze umwana avuga  uko byamugendekeye ko yari gusambanywa.

 

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Dr Murwanashyaka Emmanuel yatangaje ko uriya ukekwa yamaze gutabwa muri yombi, akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kibeho mu karere ka Nyaruguru. Ni mu gihe Umwana yahise ajyanwa Kwa muganga.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.