Umugabo w’imyaka 59 yatemesheje umupanga umwana w’imyaka 9 kubera impamvu itumvikana

Umugabo wo mu karere ka Nyamasheke witwa Uwizeye Vianney, yatemye umwana w’imyaka icyenda y’amavuko akoresheje umupanga amukomeretsa ukuguru. Uyu mugabo utuye mu murenge wa Bushenge mu kagali ka Kagatamu mu mudugudu wa Ruhinga, yatawe muri yombi kuri uyu wa 3 Ugushying 2023.

Ubwo abana bari bavuye ku ishuri saa kumi n’imwe z’umugoroba, banyuze hafi y’urugo rw’uyu mugabo Uwizeye batangira kuhakinira, uyu mugabo ahita asohokana umupanga abakangara avuga ko bamukandagiriye mu bishyimbo atema uwitwa Lionel Manzi.

Mukabarahira Jeannine, Umuyobozi w’umurenge wa Bushenge, yavuze ko uyu mugabo asanzwe afite umyitwarire itari myiza, avuga ko mu mateka, uyu mugabo yigeze gufungirwa icyaha cya Jenoside, aza gufungurwa nyuma aza gufungwa amezi abiri azira amagambo arimo amagambo y’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Inkuru Wasoma:  Umugore aravuga ko gutanga amakuru y’ibyo Gitifu yakoreye umugabo we ku bugabo byamuteye gukorerwa ibidakwiye

Gitifu Mukabarahira yavuze ko gutema uyu mwana kwa Uwizeye bakeka ko ari urugomo rusanzwe rudafite aho ruhuriye n’ingengabitekerezo ya Jenoside. Yakomeje avuga ko bakomeje kwigisha abantu kwirinda urugomo, cyane ko abana nta kintu bari bangije.

Uwizeye afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Ruharambuga mu gihe iperereza rigikomeje mu gihe Manzi ari gukurikiranirwa ku kigo nderabuzima cya Bushenge nk’uko tubikesha Igihe.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved