Umugabo w’imyaka 66 ukomoka muri Canada, wari utuye mu gace ka Kisauni kari mu Mujyi wa Mombasa, yashizemo umwuka ubwo yari ari kwikinisha nyuma yo kumara umwaka ataryamana n’umugore we.
Amakuru y’ibanze Polisi ya Kenya ivuga ko iri gushingiraho ikora iperereza ryimbitse ku rupfu rwa Gregory Kilguor ni uko yashizemo umwuka Saa Munani z’ijoro ubwo yarebaga amashusho y’urukozasoni anikinisha.
Inzego z’umutekano zinjiye mu rugo rwe, zasanze aryamye ku buriri, yapfuye afashe igitsina cye n’akaboko k’ibumuso, mudasobwa ye iri kwerekana filime y’urukozasoni.
Aho mu cyumba cye ni ho umugore we yamusanze bigaragara ko yashizemo umwuka yikinishaga ahita yihutira kubimenyesha Polisi.
Nyuma y’urupfu rwe, umurambo we wajyanwe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Jocham kugira ngo ubanze ukorerwa isuzumamurambo hamezwe icyamuhitanye.
Uwari umugore wa nyakwigendera, Judith Awuor ufite imyaka 33 yabwiye Polisi ko nyakwigendera nubwo yari umugabo we kuva mu myaka ibiri ishize bari bamaze umwaka bataryamana bitewe n’impamvu zo kutizerana.
Impuguke mu bijyanye n’ubuzima zivuga ko kwikinsiha bishobora kuzahaza abagabo bageze mu zabukuru mu gihe babikora bafite ibindi bibazo by’ubuzima nk’indwara z’umutima n’umuvuduko ukabije w’amaraso.