banner

Umugabo wishe umugore we atwite inda y’amezi 5 akoresheje inzitiramibu yasobanuye uko byagenze

Umugabo witwa Rusumbabahizi Ezechias wo mu karere ka Ruhango, yabwiye urukiko ko yicishije umugore we wari utwite inda y’amezi 5 inzitiramibu, intandaro ari uko ngo umugore we bagiranye amakimbirane aturuka ku kuba yaramwakaga amafaranga menshi yo guhahira urugo.

Uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko yabwiye urukiko rwisumbuye rwa Muhanga ko kuwa 3 Werurwe 2023 yagiranye amakimbirane n’umugore we Nyiramporayonzi Domitille,amakimbirane akaba yaraturutse ku mafaranga yo guhaha umugore yahoraga amwaka. Kuri uyu wa mbere tariki 5 Kamena 2023 urubanza rwabereye mu ruhame, Rusumbabahizi yavuze ko yishe umugore we amunigishije inzitiramibu.

Ngo yahaye umugore we amafaranga ibihumbi 6frw ariko avuga ko umugore atigeze ayishimira, uko kutayishimira ngo byatumye umugore akingirana umugabo mu nzu, arasohoka urufunguzo arushyira mu mabere aragenda. Ati “yagiye gutabaza abaturage baraza basanga yankingiranye, ariko baza kunkingurira nongera kumuha ibindi bihumbi 6frw kugira ngo ahahe byinshi harimo n’inyama.”

Rusumbabahizi yavuze ko yahise ajya ku kazi, ariko atashye asanga umugore we atatetse ahita yigira inama yo kumunigisha inzitiramibu, ahita yishyikiriza RIB. Yemereye urukiko ko yishe umugore we ku bushake ariko akaba asaba imbabazi. Bamwe mu batangabuhamya bakurikiranye urubanza, babwiye urukiko ko umugabo yavugaga yigamba ko umugore we atazabyara inda atwite.

Inkuru Wasoma:  Perezida Ndayishimiye yatangaje ko Edeni ivugwa muri Bibiliya iri mu Burundi, avuga ahantu hatangaje Abarundi bose bakura akanyamuneza

Ubushinjacyaha bwavuze ko imbabazi arimo gusaba ari amatakirangoyi kubera ko yabanje kwica uwo bashakanye, nyuma yo gukora imibonano mpuzabitsina asiga amwambitse ubusa. Bwavuze ko umwana wabo w’umuhungu yinjiye mu cyumba agasanga nyina yambitswe ubusa, buvuga ko bumusabiye igifungo cya burundu kuko yakoze icyaha yakigambiriye.

Urukiko rwisumbuye rwabajije Rusumbabahizi impamvu yahisemo kwica umugore we akoresheje ubwo buryo kandi bari bamaze gukora n’igikorwa cy’urukundo, asubiza ko yamuhoye amafaranga yahoraga amwaka ngo ahahire urugo buri gihe.

Urukiko rwanzuye ko urubanza ruzasomwa tariki ya 9 Kamena 2023 saa munani z’amanwa. Nyakwigendera yishwe n’umugabo we atwite inda y’amezi atanu. Source: Umuseke.rw

Leave a Comment

* Gukoresha aka gasanduku bivuze ko wemeye ko uru rubuga rubika amakuru uduhaye

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved