Umugabo wiyahuye arakekwaho kwica umugore we n’umwana wabo

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Gashyantare 2024, nibwo hamenyekanye inkuru y’umugabo wo mu Karere ka Kayonza w’imyaka 30 y’amavuko ukekwaho kwica umugore we n’umwana wabo w’imyaka itatu, hanyuma akiyahura yimanitse mu mugozi mu nzu babagamo.

Amakuru agaragaza ko byabereye mu Mudugudu wa Humure mu Kagari ka Kiyovu mu Murenge wa Ndego mu Karere ka Kayonza, ndetse ngo uyu mugabo yari amaze igihe kirekire abana mu makimbirane n’umugire we.

Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamduni avuga ko kugira ngo bamenye ibyabaye, byaturutse ku baturage bahamagaye kuri polisi ku 112 bavuga ko inzu baturanye irimo umunuko nk’aho hariyo ikibazo.

SP Twizeyimana ati “Uriya muryango mbere wabaga mu Ntara y’Amajyepfo babana mu makimbirane, bava muri iyo Ntara bajya kuba mu Murenge wa Ndego bahagura inzu, umugabo ayiyandikaho atabwiye umugore, maze ya makimbirane arakomeza.”

Yakomeje agira ati “Ibyo byarakomeje maze ku itariki 30 Mutarama bagirana ibibazo barashwana bajya ku Kagari, Ubuyobozi burabunga maze bavuga ko nta kibazo bazongera kugirana.”

SP Twizeyimana yavuze ko kuva icyo gihe ku wa Gatandatu nibwo abaturanyi bongeye kubabona, nyuma y’aho ntibongera kubabona kubaca iryera. Ati “Ejo rero abaturage bahamagaye Polisi bavuga ko mu nzu baturanye hashobora kuba hari ikibazo ngo kuko hari umunuko ukabije.”

“Polisi yagiyeyo bafatanyije n’inzego z’ibanze bica ingufuri basanga runafungiyemo imbere binjiyemo basanga umugabo amanitse mu mugozi binjiye mu kindi cyumba basanga umugore yatemwe umutwe hamwe n’umwana wabo, umuhoro wari uri aho ngaho ndeste uriho amaraso.”

Inkuru Wasoma:  Burera: Umugabo akurikiranyweho kwica umugore we bavuye mu bukwe

SP Twizerimana yasabye abaturage kwirinda inzoga z’inkorano n’ibindi biyobyabwenge ngo kuko aribyo bitera amakimbirane, yabasabye kandi kwirinda gucana inyuma ngo kuko nabyo biri mu biteza amakimbirane mu ngo.

Asaba abaturage kujya bagana inzego z’ibanze zikabafasha gukemura ibibazo baba bagiranye aho kubyihererana bikageza aho bicana. Kuri ubu RIB yatangiye iperereza ngo hamenyekanye icyabishe gusa birakekwa ko uwo mugabo ari we wabishe nyuma nawe akaza kwiyahura.

Inkuru Wasoma:  Nyarugenge: Umugabo yakubiswe karahava ubwo yari amaze kuryamana n’indaya ebyiri akabura ayo kuzishyura

SP Twizerimana yasabye abaturage kwirinda inzoga z’inkorano n’ibindi biyobyabwenge ngo kuko aribyo bitera amakimbirane, yabasabye kandi kwirinda gucana inyuma ngo kuko nabyo biri mu biteza amakimbirane mu ngo.

Asaba abaturage kujya bagana inzego z’ibanze zikabafasha gukemura ibibazo baba bagiranye aho kubyihererana bikageza aho bicana. Kuri ubu RIB yatangiye iperereza ngo hamenyekanye icyabishe gusa birakekwa ko uwo mugabo ari we wabishe nyuma nawe akaza kwiyahura.

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved