Umugabo wiyitaga Yesu n’Imana yarashwe na polisi

Wayne Volz w’imyaka 34 wo muri Leta ya Florida muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yarashwe n’inzego z’umutekano ahasiga ubuzima, nyuma yo gushyamirana n’ababyeyi be no kuvuga amagambo, agaragaza ko ari ‘Yesu n’Imana’.

 

Ku wa 18 Mata 2025, Wayne Volz nibwo yarashwe na Polisi, ubwo yajyaga gutabara aho uyu mugabo yari yateje umutekano muke.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umuyobozi wa polisi mu gace ka Polk muri Florida, Grady Judd, yatangaje ko uyu musore yari yabanje kugirana amakimbirane akomeye n’ababyeyi be.

 

Yavuze ko Volz yakubise nyina akoresheje imbunda ndetse ko ubwo se yageragezaga gutabara, Volz nawe yahise amukubita hasi, amubaza ati “Urashaka gupfa uyu munsi? Niba ushaka kubaho, nsaba imbabazi”.

 

Volz yahise afungirana ababyeyi be mu nzu abambura telefoni zabo, ari naho yatangiye kubabwira amagambo adasanzwe, ababwira ko ari ‘Yesu n’Imana’, ndetse akavuga ko nyina ari ‘Satani’.

 

Akimara kuvuga gutyo, se yamusubije agira ati “Turi abantu bafite ukwizera, wowe ntabwo uri Imana”.

Bitewe n’uko se yakomeje kumwinginga amusaba ko yamureka akajya ku kazi aho akorera mu mujyi wa Bartow, Volz yarabimwemereye gusa amubwira ko bari bujyane kandi ko nahagera ari bwice abantu benshi.

 

Ubwo se yageraga mu kazi yahise abwira abo bakorana ibyo umuhungu we yabakoreye. Aba nibo bahamagara polisi ndetse nayo ihita ihagera.

Polisi ikihagera yasanze Volz ari kugendagenda imbere y’inyubako. Ubwo bamusabaga guhagarara yahise yiruka, ndetse atangira kurasa imodoka y’abapolisi.

 

Uyu muyobozi wa polisi yavuze ko Volz yarashe imodoka yabo hagati y’amasasu arindwi n’umunani ndetse akomeretsa abapolisi babiri.

Polisi yahise imurasa, gusa ajyanywa kwa muganga aza gupfa nyuma y’iminota mike ahageze.

 

Polisi yatangaje ko uyu mugabo yari asanzwe azwiho gukoresha ibiyobyabwenge kandi ko bikekwa ko aribyo byamuteye gukora ibyo yakoze.

Ni mu gihe abapolisi babiri yarashe bakiri gukurikiranwa n’abaganga.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru  gitangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Email: info@imirasiretv.com

Iyo twaguhitiyemo

Copyright © 2021-2025 IMIRASIRE TV Ltd. All rights reserved.

error: Oops! Paji uri gushakisha ntabwo ibashije kuboneka