Umugabo utuye mu murenge wa Gatsata mu karere ka Gasabo, yahaye umugore w’umuturanyi ibihumbi 20frw kugira ngo amuhishire ibanga ntabwire umugore we ko yamubonye ari gukorakora umukobwa ukora mu kabari. Byabaye kuri uyu wa 17 gicurasi 2023 ubwo uyu mugore yagwaga gitumo uyu mugabo w’umuturanyi ari gukorakora umukobwa ukora mu kabari.
Ubwo uyu mugore w’umuturanyi yamugwaga gitumo yahise asubira inyuma ngo ahamagare umugore w’uwo mugabo aze amufatire mu cyuho, ariko umugabo kumubona ahita amushikuza telephone. Byahise biba induru muri ako kabari kuko uwo mugire yahise atangira gutera hejuru, uwo mugabo aramuturisha agira ngo yicare baganire.
Nyuma y’uko baganiriye akamusubiza terefone ye ndetse akanamuha amafarana ibihumbi 20, umutuzo wagarutse mu kabari ndetse uwo mukobwa ukora mu kabari akomeza akazi ke. Gusa nyuma yo kumenya ko aho hari itangazamakuru, bahise bigira inama yo kuva aho ngaho barasohoka buri wese atega moto ukwe baragenda nk’uko Igihe babitangaje.