Umugabo wo mu Ruhango yatemye batatu barimo umugore we na nyirabukwe ahita yiyahura

Umugabo witwa Hagenimana Vicent w’imyaka 30 wo mu karere ka Ruhango, yatemye umugore we, nyirabukwe ndetse na muramu we arangije ariyahura. Byabereye mu karere ka Ruhango, Umurenge wa Byimana, akagali Kamusenyi umudugudu wa Kinama.

Musabyimana Marie Claire, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Byimana w’umusigire, yavuze ko umurambo w’uyu mugabo wabonetse mu gitondo cyo kuwa 17 Nyakanga 2023 bikekwa ko yiyahuye amaze gukora ayo mahano.

Gitifu Musabyimana yavuze ko uyu mugabo yasanzwe munsi y’umunara yangiritse cyane, ariko yari arimo ashakishwa nyuma yo gutera kwa sebukwe akica nyirabukwe, umugore we wari warahukanye ndetse na muramu we, aho umugore we yari yarahukanye nyuma yo kugirana amakimbirane na we.

Gitifu Musabyimana yavuze ko bataramenya intandaro y’amakimbirane nyakwigendera yari afitanye n’umugore we ariko batangiye iperereza, asaba abaturage ko baba maso bakicungira umutekano. Abatemwe bajyanwe ku bitaro bya Kabgyi kwitabwaho n’abaganga, mu gihe umurambo wajyanweyo ngo ukorerwe isuzuma.

IVOMO: UMUSEKE

Inkuru Wasoma:  Hasobanuwe neza icyateye urupfu rwa Pasiteri Ezra Mpyisi witabye Imana ku myaka 102

Inkuru Wasoma:  Umugabo yapfiriye k'uwiyita umuvuzi gakondo wamuvuraga urushwima

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved