Ku bufatanye n’inzego z’umutekano n’abaturage batuye mu karere ka Kicukiro, Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwataye muri yombi umugabo ukekwaho kwica abantu akabashyingura mu nzu yakodesheje iherereye muri aka karere. Babinyujije ku rukuta rwayo rwa X, RIB yavuze ko uyu mugabo afunze mu gihe iperereza rigikomeje.
Ubutumwa bwa RIB bugira buti “Kazungu Denis afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rigikomeje, kugira ngo hamenyekane umubare n’umwirondoro w’abo yaba yarishe ndetse na dosiye ye ikorwe ishyikirizwe Ubushinjacyaha.’
Amakuru agera kuri IMIRASIRE TV ni uko uyu Kazungu yicaga abagore n’abakobwa gusa, aho ngo yabashukaga akabajyana iwe mu buryo bwo kwishimishanya bikarangira abishe. amakuru kandi aravuga ko akimara gufatwa n’Urwego rw’Ubugenzacyaha yaje kwemera icyaha
Abaturage baravuga ko uyu mugabo yari yaranze kuva muri iyi nzu kuko yari amaze amezi 9 yose atayishyura. Ngo muri iyi nzu kandi basanze yarashyinguyemo abantu benshi harimo n’umukobwa yari aheruka kwica ariko atarabora. Mu bantu 12 yari yarashyinguye muri iyi nzu harimo n’umusore basa ngo yashakaga kwaka ibyangombwa ngo ajye abikoresha, akaba yanasanganywe n’ama kashe menshi y’ibigo bitandukanye bikekwa ko ashobora kuba ariho akura amaramuko.
Mutsinzi Antoine, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, yavuze ko uyu mugabo nubwo yitwa Kazungu ariko yagendaga akoresha amazina menshi atandukanye kuburyo utamenya izina rye nyirizina. avuga ko kugira ngo bamenye amakuru, byaturutse ku hantu yabaga akanga kuvamo, ari nabwo nyuma yo gufatwa yaje kwemera ko hari abantu yishe.
Iki cyaha akurikiranweho kiramutse kimuhamye, urukiko rwamukatira igifungo cya burundu.