Mu ntara ya Wisconsin, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umugabo w’imyaka 45 witwa Ryan Borgwardt yakatiwe igifungo cy’amezi atatu nyuma yo guhimba ko yaburiye mu mazi, kugira ngo asige umugore n’abana batatu akomeze ubucuti yari afitanye n’umugore bahuriye kuri murandasi.

Urukiko rwamuhamije icyaha cyo kubeshya inzego z’umutekano, rumuhanisha igifungo cy’iminsi 89, bingana neza n’igihe cyose yari amaze yihishe, inzego zishakisha umurambo we mu mazi zitabasha kuwubona.

 

Borgwardt yari yatangajwe ko yaburiwe irengero ku wa 12 Kanama 2024, nyuma yo kubwira umugore we ko agiye gusohokera mu mazi akoresheje kayak. Nyuma y’iminsi 58 bamushakisha haje kwemezwa ko yaburiwe irengero.

 

Ipereza ryagaragaje ko yari yarafashe pasiporo nshya amezi atatu mbere, afata amafaranga ubwishingizi bwa $375,000, ndetse yimura amafaranga ku makonti yo mu mahanga. Byongeye, byaje kumenyekana ko yari amaze igihe avugana n’umugore wo muri Uzbekistan, bari bafite gahunda yo kubonana mu mahanga.

 

Mu iburanisha, Borgwardt yemeye amakosa ye avuga ati: “Mbabajwe cyane n’ibyo nakoze n’ububabare nateye umuryango wanjye n’inshuti zanjye.”

Umucamanza Mark Slate yavuze ko igihano cyahawe uyu mugabo kigomba kuba isomo ku bandi bose bashobora gutekereza kugerageza guhimba ko bapfuye ngo bahunge inshingano.

 

Nyuma y’igihe yari amaze mu Bufaransa no muri Georgia ari kumwe n’iyo nshoreke, inzego z’umutekano zamugaruye muri Amerika. Nyuma yaho, umugore we bari bamaranye imyaka 22 yahise atandukana na we burundu.

 

Uretse igifungo, Borgwardt yategetswe kwishyura $30,000 nk’indishyi yatanzwe ubwo hashakishwaga umubiri we mu mazi.