Ni mu mudugudu wa Mubuga wo mu kagari ka Rwebeya mu murenge wa Cyuve ho mu karere ka Musanze, niho hasanzwe injangwe bikekwa ko yabazwe n’umugabo witwa Habyarimana Francois Xavier. Umukecuru babana witwa Ederiburuga Nyiransabimana, avuga ko kuri uyu wa 22 Nyakanga yabyutse agahura n’amashara bigaragara ko yabagiweho, ariko ntabyiteho akigendera, gusa agarutse abuzukuru be bamwereka injangwe yabazwe ibice bimwe biri mu isafuriya.
Uyu mukecuru ubwo yaganiraga na TV1 yatangaje ko ubwo yamaraga kubibona yahise atabaza umukuru w’umudugudu, ibice by’inyama z’iyo njangwe byari mu isafuriya babijyana kuri station ya police ya Cyuve nk’uko abisobanura we n’abuzukuru be bavuze ko uyu Habyarimana yigeze kubabwira ko umunsi umwe azabagaburira inyama bakazihaga.
Ati” nagarutse abana barambwira ngo hariya bahabonye inyama ndetse n’agahanga, barabinyereka, njya ntago nari nabibonye nari nabonye biriya biri mu muryango gusa yabagiyeho. Yewe nabaye muri Congo ariko ntahantu nigeze numva barya injangwe, utundi dusimba baraturya ariko injangwe zo rwose ntahantu nzi bazirya”. Umwuzukuru we nawe yakomeje avuga ko ibi uyu Habyarimana yari yarabigambiriye kuva kera, byanga byakunda bikaba bihuye n’ibyabaye, ati” umunsi umwe twari tuvuye kureba uyu mwana, aratubwira ngo azaduha inyama tuzihage”.
Abaturanyi b’uyu Habyarimana bavuga ko batiyumvisha ukuntu w’umugabo yabagira abandi bantu injangwe ngo bayirye, cyane ko ngo muri aka kace bisanzwe bizwi ko injangwe ikoreshwa n’abarozi bityo byanga byakunda yashakaga kwica uyu mukecuru n’abana. Umuturanyi umwe yagize ati” si uburozi se? ipusi ni uburozi. Nonese iraribwa? Ntago yayibagaburiye ariko yari abigamije. Ese yabuze iki? Ubuse yaratwiyambaje ngo akeneye inyama twanga kumufasha?”.
Aba baturage bakomeje bavuga ko uretse kuba ari ikibazo gikomeye ahubwo ari amakuba, kuko injangwe ntahantu yigeze iribwa mu buzima, bityo uyu mugabo bagasaba ko yashakishwa akabanza gusobanura icyo yari agamije, niba atarashakaga kwica aba bana byanga byakunda afitanye ikibazo n’uyu mukecuru we.
Umuyobozi w’umurenge wa Cyuve bwana Landouard Gahonzire, avuga ko bari gushaka uyu mugabo Habyarimana ngo ababwire impamvu yaba yaramuteye kubaga icyo gisimba. Uretse aha hagaragaye uwabaze injangwe, hari n’ahandi henshi hakunze kugaragara ahabazwe imbwa, gusa amategeko nta kintu arabivugaho ku muntu wariye imbwa cyangwa indi nyamaswa, kuburyo abantu banasaba ko hashyirwaho amategeko y’ibiribwa n’ibitaribwa.