Umugabo wo mu gihugu cya Nijeriya yagiye mu rujijo rukomeye cyane nyuma y’uko umukobwa bakundana amubwire yo azashyingiranwa na we nubwo bafite aho bahuriye mu masano. Ni ubutumwa uyu mugabo witwa Friday Akogwu yashyize ku rukuta rwe rwa Facebook agisha inama.
Yagize ati “Please! Ese nkore iki? Ndi mu rukundo n’umukobwa ariko nyuma yaje kumenya ko hari isano dufitanye nyuma y’uko mweretse papa wanjye. Namubwiye ko turangiza urukundo rwacu akomeza gutsimbarara ko tugomba gushyingiranwa icyo byasaba cyose. Byancanze sinzi icyo gukora, mungire inama.”
Uyu mugabo yanditse ibi agisha inama kuko uwo mukobwa yakomeje gutsimbarara amubwira ko bagomba gushyingiranwa bakabana nk’umugore n’umugabo nubwo hari uburyo bafitanye isano, nk’uko ikinyamakuru Lindaikejisblog dukesha iyi nkuru babitangaje.