Umugabo wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, akomeje kugarukwaho cyane n’ibitangazamakuru byo muri Leta ya Carolina y’Amajyaruguru, nyuma y’uko akoze agashya agasohokana igipupe [bikekwa ko ajya asambanya] muri resitora ubwo yari agiye gufata amafunguro, ndetse bikaza gutuma umukozi wahakoraga yirukanwa kubwo gushyira hanze amashusho agaragaza uyu mukiliya.
Tara Bjork usanzwe ukora muri iyo resitora, nyuma yo gufata aya mashusho. Ku wa 27 Gicurasi 2024, ni bwo yahise ayashyira hanze. Ubwo yamaraga gusohora aya mashusho yarengejeho amagambo agira iti “Yego, ntabwo nemerewe gukoresha TikTok mu kazi, gusa abe ariko mu byita.”
Aya mashusho yashyizwe ku rubuga rwa TikTok n’uyu mukobwa wahise unirukanwa mu kazi, atangira agira ati “Nkora muri resitora nziza i Charlotte, ariko nimundebere ibyinjiye hano.” Nyuma yo kuvuga gutyo yerekeza kamera ya telephone ye ku mugabo uba wasohokanye n’igipupe akoresha mu gutera akabariro.
Aya mashusho agaragaza uyu mukiriya aba yicaye muri iyi resitora maze n’igipupe cye yishimishirizaho mu gitanda cyimwicaye imbere barebana akana ko mu jisho. Aya mashusho kandi uyu mukozi wa resitora yashyize hanze yagize amamiliyoni y’abantu bayarebye mbere y’uko nyiri kuyasohora yirukanwa mu kazi.
Ubwo yaganira n’ikinyamakuru Charlotte Observer, Tara Bjork yagize ati “Nari nzi ko kimwe mu bintu bibiri kigiye kubaho, kubona abantu benshi bareba iyi videwo nkanezerwa ndetse no gusakara kw’aya mashusho bigatuma nirukanwa.”
Nyuma y’uko ayo mashusho abaye virusi kuri TikTok, uyu mukozi yaje gusohora andi mashusho atangaza ko yirukanwe kubera gushyira hanze umukiriya wisohokaniye umukunzi we umuha ibyishimo mu gitanda. Tara Bjork ashimangira ko ibyabaye byose yari abyiteze kuko bitamutunguye ndetse ntibyigeze bigira icyo bimuhungabanyaho.