Umugabo witwa Pathias Ngwata w’imyaka 33 y’amavuko, ukomoka mu gace ka Mukutuma, mu ntara ya Copperbelt ahitwa I Lufwanyama mu gihugu cya Zambia, yafashwe nyirabukwe w’imyaka 58 y’amavuko kungufu nyuma yo kuza kubakiza ubwo bari mu mirwano.
Ikinyamakuru zedgossip.net cyo muri Zambia cyatangaje ko uyu mukecuru Pathias abereye umukwe yakomeretse ku bice birimo iminwa yo hejuru yabyimbye, ku ijosi no mu ruhanga, ndetse n’ijisho ry’ibumoso. Ni nyuma y’uko yagundaguranaga n’umukwe we ubwo yamufataga kungufu. Amakuru avuga ko Pathias yahise atabwa muri yombi akurikiranweho icyaha cyo gufata gusambanya nyirabukwe ubwo yari aje guhosha amakimbirane.
Umuyobozi ushinzwe intara y’umuringa, Peacewell Mweemba, yatangaje ko uyu mubyeyi yafashwe kungufu mu gihe yari agiye gutabara umukobwa we wari urimo gutabaza. Uyu nyiri ugukubitwa yahise ahunga ajya aho umugabo we atamubona.