Umugabo ukora umwuga w’ubushoferi utuye mu Murenge wa Kimironko mu Mujyi wa Kigali, yaguye gitumo umugore we ari gusambana n’umugabo wari ucumbitse mu nzu yabo, bari muri lodge. Uyu mugabo yasanze umugore we bafitanye abana babiri mu cyumba cy’icumbi riherereye mu Murenge wa Kimironko, mu mpera z’icyumweru gishize. Umugore ukurikiranweho gusambanya umwana akanamwanduza indwara yisobanuye mu buryo bwatangaje benshi.
Akimara gufatira mu cyuho umugore we aryamanye n’uwo mugabo, bahise batangira kurwana, abaturage bahuruye barabakiza. Yagize ati “Ikibazo mfite ni umugore wanjye uri muri iyo Lodge, twari dusanzwe tubana bambwira ko anca inyuma, noneho nanjye mufatiye muri iyi Lodge.”
Yavuze ko umugore we ubu nta kazi agira kuko amafaranga yamuhaye ngo acuruzemo, abagabo bayahombeje. Umuyobozi ushinzwe umutekano mu Kagali ka Bibare, Habimana Augustin, ni umwe mu bafashije guhosha imirwano y’aba bagabo bari bafatanye.
Yagize ati “Twasanze uwo mugabo yakekaga ko ari muri Lodge arimo koko.” Ubuyobozi bwahise bwiyemeza gukurikirana amakimbirane uyu mugabo n’umugore we bafitanye, ndetse hakiyambazwa n’inzego zirimo Urwego rw’Ubugenzacyaha. source: IGIHE
Agaragaje impamvu abantu badakabya mu rukundo aribo bashaka vuba kurusha abarurambamo.