Umugabo w’imyaka 40 y’amavuko wo mu Murenge wa Butare mu Karere ka Rusizi, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), nyuma yo gufatwa yiyita umukozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG), akaka ruswa abaturage ababeshya ko azabaha umuriro w’amashanyarazi. https://imirasiretv.com/gasabo-ikigo-cyamashuri-cyibwe-ibitabo-1000-mu-buryo-buteye-urujijo/

 

Uyu mugabo yafashwe ku wa 17 Nzeri 2024, nyuma y’uko abaturage bagize amakenga bagatanga amakuru ku nzego z’umutekano. Ibi bibaye nyuma y’uko hashize iminsi mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Rusizi, hagaragara abantu biyitirira REG bakagenda mu ngo z’abaturage, babaka amafaranga kugira ngo babahe umuriro w’amashanyarazi mu buryo budakurikije amategeko.

 

Aya makuru yemejwe n’Umuyobozi wa REG, ishami rya Rusizi, Nzayinambaho Tuyizere Jacques, wavuze ko nyuma yo kumenya amakuru bakoze ubugenzuzi bagasanga atari umukozi wa REG koko, ahubwo ari muri b’abandi baka abaturage amafaranga bababeshya ko barabaha umuriro.

 

Nzayinambaho yagize ati “Mu cyumweru gishize nibwo twamenye ko uyu mugabo wo mu Murenge wa Butare agenda yaka abaturage amafaranga ababwira ko azaba umuriro. Birashoboka ko ibikoresho akoresha yabyibaga mu giturage kuko ntabwo tuzi aho yabivanaga.”

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Butare, Ildephonse Ngamije, yavuze ko uriya mugabo w’imyaka 40, afungiwe kuri RIB Sitasiyo ya Nyakabuye, mu gihe akurikiranyweho kwiba ibikoresho bya REG no kwaka ruswa abaturage. Ni mu gihe REG ivuga ko uyu mugabo wo mu Murenge wa Butare mu Karere ka Rusizi abaye uwa gatanu ufatiwe muri ibi byaha mu gihe kitageze ku mezi atanu. https://imirasiretv.com/gasabo-ikigo-cyamashuri-cyibwe-ibitabo-1000-mu-buryo-buteye-urujijo/

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved