Polisi yo mu mujyi w Los Angeles yataye muri yombi umusore winjiye mu rugo rwa Rihanna mu buryo butemewe ashaka gusaba uyu muhanzikazi ko bashyingiranwa. Uyu mugabo yinjiriye urugo rwa Rihanna ku wa 23 Werurwe 2023 i Beverly Hills ahagana saa sita n’igice z’amanywa.
Umuvugizi w’ishami rya Polisi i Los Angeles yemeje ko uyu musore utatangajwe amazina yavuye mu majyepfo ya Carolina ajya Los Angeles ashakisha Rihanna. Itsinda rishinzwe umutekano mu rugo rwa Rihanna rikibona uyu musore yinjiye mu buryo butemewe, ryahise rihamagara Polisi. Uyu musore yabajijwe ibibazo n’inzego z’umutekano avuga ko yashakaga gusaba Rihanna ko yamubera umugore.
Uyu musore yahise arekurwa asabwa kutongera kugaruka hafi y’urugo rwa Rihanna ndetse n’aho uyu muhanzikazi ari. Kugeza ubu ntibiramenyekana niba Rihanna utwite inda ya kabiri ya A$AP Rocky yari mu rugo igihe ibi byabaga. Si ubwa mbere umuntu utazwi yinjiriye urugo rwa Rihanna mu buryo butemewe dore ko mu 2018, umugabo witwa Eduardo Leon yinjiriye uru rugo ahamara amasaha 12 ategereje uyu muhanzikazi.
Nyuma y’ipereza ryakozwe uyu mugabo yabwiye Polisi ko nta kindi cyamugenzaga uretse kuryamana na Rihanna. Uyu mugabo yahawe igihano cyo gufungwa imyaka itanu ariko nyuma ararekurwa ajyanwa mu kigo cyita ku bafite ibibazo byo mutwe.