Inzoka 20, utunyamasyo 2 n’inkende imwe byari byihishe mu dusanduku twabonetse mu mizigo yagenzuwe mu indege yavaga I Bangkok, abayobozi bafata izon nyamaswa babikesheje amakuru yatanzwe. Abakozi ba gasutamo ku kibuga cy’indege cya Chennai baratangaue ubwo bafataga inyamaswa zigera kuri 24 mu mizigo yagenzuwe n’uyu mugabo.
Uyu kizigenza mu gushimuta inyamaswa yafatanwe inzoka 15 zo mu bwoko bwa kingsnakes, inziramire eshanu, utunyamasyo tubiri twa aldabra n’inkende imwe De Brazza, zari mu dusansuku twasanzwe mu mizigo ye yagenzuye mu indege yavaga I Bangkok, abayobozi babivumbuye nyuma y’amakuru bari bakiriye ko bishoboka ko harimo magendu.
Izi nyamaswa zasuzumwe kugira ngo harebwe ko zifite ubuziranenge n’ubuzima mbere y’uko zoherezwa muri Thailand mu ndege ya Thai airlines. K R Uday Bhaskar komiseri mukuru muri gasutamo ya Chennai yagize ati” inyamaswa zoherejwe kuko byari kugorana ko zibaho hano”.
Umugabo bivugwa ko yari yashimuse izi nyamaswa ku kibuga cy’indege yitwa Mohamed Shahiel, umuhinde wavuze ko yahawe iki gikapu abwirwa ko yabwiwe kugiha undi mugabo bari guhurira Chennai mu buhinde. Kubera ko Atari afite icyangombwa cyo mu buhinde cya AQCS ( Animal Quarantine and Certification Services) kimwemerera gusohora izi nyamaswa niyo mpamvu atafunzwe, gusa ababishinzwe baracyashaka umugabo Shahiel yagombaga guha icyo gikapu mu buhinde, ariko nta muntu n’umwe wafunzwe kubera iki kibazo. Source: umuryango.