Umugabo yagerageje kwica umugore we birangira amukase ikiganza cy’iburyo kubera ibyo yamushinjaga

Umugabo witwa Ngobi Fred ukomoka mu gace ka Bbaale gaherereye mu karere ka Kayunga mu gihugu cya Uganda, yakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka 12, nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kugerageza kwica umugore we witwa Fatuma Babirye w’imyaka 25. amuziza ko amuca inyuma, ariko bikarangira amukase ikiganza.

Ikinyamakuru Daily Monitor cyatangaje ko ku wa Kabiri tariki 18 Kamena 2024, aribwo Ubushinjacyaha bwo muri kiriya gihugu, buhagarariwe n’umucamanza Joy Namboozo bwakatiye uriya mugabo gufungwa imyaka 12. Ni nyuma yo kwiyemerera ko yashatse kwica umugore we basanzwe bafitanye umwana umwe.

Umucamanza mukuru mu rukiko rwa Kayunga yavuze ko umugabo wakatiwe igifungo cy’imyaka 12 yari akurikiranyweho gukata ikiganza cy’umugore we cy’iburyo. Ku itangiriro bivugwa ko amakimbirane yo mu muryango wabo ari yo yatumye umugore ata urugo rwe, hanyuma Ngobi agatangira kujya amushinja ko amuca inyuma ku bandi bagabo.

Ubwo umucamanza yasomaga imyanzuro y’urukiko, yabwiye umugabo wagerageje kwica umugore we ko ibyo yakoze ari ubugome budasanzwe, yemeje ko igifungo ahanishijwe kizatuma ahindura imyumvire. Ni mu gihe inyandiko y’ubushinjacyaha yasobanuye ko Ngobi Fred asanzwe akora akazi k’uburobyi bw’amafi, ibyaha ashinjwa byo gutema ikiganza umugore we akaba yarabikoze mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kamena 2024.

Inkuru Wasoma:  Autriche yahagaritse kwakira impunzi zo muri Syria

Byatangiye ubwo Ngobi Fred yabwirwaga ko umugore we Fatuma yaryamanye n’undi mugabo biramurakaza cyane, mu gihe umugore atahutse ku munsi ukurikiyeho ni bwo yamubajije aho yaraye ariko ntiyanyurwa n’igisubizo amuhaye.

Amakuru avuga ko nyuma yo kutemera ibyo umugore we amubwiye, icyo gihe yahise yinjira mu nzu asohokana umuhoro utyaye ari nawo yahise akatisha ikiganza cy’umugore we nk’uko byemejwe n’ubushinjacyaha.

Ngobi Fred akimara gutema ikiganza cy’umugore we yahise ajya kwihisha, gusa ntibyamuhiriye kuko yaje gufatwa ahita afungwa ndetse akaba yaranagejejwe mu butabera aho yakatiwe igifungo cy’imyaka 12. Kugeza ubu umugore wakaswe ikiganza aracyari mu bitaro bya Jinja akaba akomeje kwitabwaho n’inzego z’ubuzima.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved