Umugabo yagiye gushaka amaramuko nyuma hagaragara umurambo we mu cyuzi

Umugabo witwa Iryamukuru David w’imyaka 54 utuye mu mudugudu wa Karwiru, Mu kagali ka Mubuga, mu murenge wa Rwabicuma ho mu karere ka Nyanza, yavuye iwe agiye mu kazi ko guhiga, umurambo we uza kubonwa mu cyuzi cya Bishya, gikora ku mirenge ya Busasamana, Rwabicuma na Mukingo.

Abatuye muri ako gace karimo icyuzi cya Bishya, kiri hagati y’utugali Gacu ko mu murenge wa Rwabicuma na Mpanga mu murenge wa Mukingo, bavuze ko nyakwigendera yarimo yoga ahiga inyamaswa iba mu mazi yitwa Igihura, kuko ngo yavuye mu rugo iwe agiye mu buhigi asanzwe akora anifashisha imbwa.

Niwemwana Immacule, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwabicuma, yavuze ko nyakwigendera yariho yambuka amazi avuye guhiga. Amakuru avuga ko nyakwigendera yarohowe n’abarobyi, abaturage ndetse n’abo bari kumwe.

Umurambo we wahise ujyanwa mu bitaro bya Nyanza ngo usuzumwe, icyakora ntiwahatinda kuko yahise ajyanwa iwe ngo ashyingurwe. Nyakwigendera asize umugore n’abana batanu. Si ubwa mbere humvikanye amakuru y’umuntu wapfiriye muri iki cyuzi cya Bishya.

UMUSEKE

Inkuru Wasoma:  Umusore yishe nyirabuja amukubise umuhini mu mutwe ahita akora ibidasanzwe ku wakoze icyaha

Inkuru Wasoma:  Rubavu: Abanyonzi baravuga ko barembejwe n'inkoni bakubitwa n'abanyerondo iyo barengeje amasaha yo gutaha

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved