Umugabo yagiye gushyigikira umukobwa we mu marushanwa y’ubwiza birangira ahasize ubuzima n’inkuru iteye agahinda

Umubyeyi wari wagiye gushyigikira umukobwa we mu irushanwa y’ubwiza, byarangiye arashwe n’inzego z’umutekano ahasaiga ubuzima, nyuma yo gufata imbuda ashaka kujya kurasa abakemurampaka [aba-judge], bitewe no kutanyurwa n’uko umwana we yabonye umwanya wa kane muri iryo rushanwa ryaberaga mu gace ka Altamira ho mu gihugu cya Brazil. https://imirasiretv.com/itorero-rya-adepr-ryashyize-hanze-ibiciro-bishya-bya-serivisi-zitangirwa-mu-rusengero/

Ku wa 28 Nyakanga 2024, ni bwo iri rushanwa ryaje gutuma uyu mubyeyi wari waje gushyigikira umwana we ahasiga ubuzima, ryabaye. Amakuru avuga ko ubwo ryari rirangiye, uwo mubyeyi byatangajwe ko yitwa Sebastiao Francisco, yahise atangira kuvuga ko yumva atishimiye umwanya umukobwa we yabonye, kuko irushanwa ryarangiye abonye umwanya wa kane (4).

Yakomeje aburana cyane avuga ko atemeranya n’abakemurampaka, ndetse ngo ibyo bagendeyeho byatumye umwana we za ku mwanya wa kane ntabwo abyumva. Uyu mugabo wari wuzuye uburakari bwinshi yahise afata imbuda ashaka kurasa umwe mu bakemurampaka, Polisi ihita imutanga iramurasa.

Inkuru Wasoma:  Abarundi basabye Perezida Ndayishimiye gukora ikintu gikomeye nyuma y’uko imipaka ibahuza n’u Rwanda ifunzwe

Bikimara gutangazwa ko umukobwa we yabaye uwa kane, uyu mugabo yahise atangira gutongana cyane avuga ko ibi ari ukumusebya ndetse ko ibyabaye bitanyuze mu mucyo, ngo kuko umukobwa we yagombaga gutsinda iri rushanwa byanze bikunze. Icyakora uyu mugabo amaze kuraswa ntabwo yahise yitaba Imana, ahubwo yapfiriye mu Bitaro biri muri kariya gace nyuma y’uko yari afite ibikomere ku mubiri.

Abatanze amakuru kandi bavuze ko mbere yo kuraswa na Polisi, uwo mugabo ngo yari yabanje kurasa mu cyumba cyabergamo ibirori, arasa amasasu makeya, akomeretsa umuntu umwe mu bari baje kureba irushanwa, ajyanwa mu bitaro. Nyuma y’ibyabaye hahise hatangira iperereza, hagamijwe kumenya niba nta bundi buryo Polisi yari gukoresha igakumira urwo rupfu rw’umubyeyi. https://imirasiretv.com/rib-yataye-muri-yombi-umugabo-wishe-mugenzi-we-amaze-kumwirariraho-ko-asanzwe-aryamana-numugore-we/

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved