Umugabo witwa Iradukunda Jean Bosco wo mu murenge wa Karenge mu karere ka Rwamagana yijyanye kuri polisi kwirega icyaha nyuma yo kwica umugore n’umwana we akaba yarabiciye mu rugo rw’aho Iradukunda yakoraga akazi k’izamu.
Nk’uko tubikesha ubushinjacyaha, Inkomoko yo kwica uyu mugore n’umwana we byaturutse ku kuba umugore n’umwana baramusanze aho arara izamu umugore amusaba amafaranga 1000frw ayamwimye baratongana nibwo agiye gutaha yahise afata umuhoro aramutemagura, umwana yari yaryamishije aho arize ahita amukubita umuhoro ku mutwe bombi barapfa.
Kuwa 28 Nzeri 2023 nibwo Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Ngoma rwaregeye mu buryo bwihuse urukiko rwisumbuye rwa Ngoma Iradukunda Jean Bosco icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake.
Iki cyaha Iradukunda akurikiranweho aramutse agihamijwe n’urukiko yahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu nk’uko biteganwa n’ingingo ya 107 y’itegeko nimero 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.