Umugabo yaguwe gitumo ari gusambanya umukecuru ufite uburwayi bwo mu mutwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi umugabo uzwi ku izina rya Claude wo mu Mudugudu wa Nyarugenge mu Kagari ka Kinunga mu Murenge wa Remera ho mu Karere ka Ngoma, akurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umukecuru w’imyaka 57, bivugwa ko afite uburwayi bwo mu mutwe. https://imirasiretv.com/wowe-udatura-ntuzagaruke-mu-rusengero-pasiteri-yasabye-abakirisitu-badatura-kutazagaruka-mu-rusengero-rwe/

Abatanze amakuru bavuga uyu mugabo usanzwe ukora akazi k’ubusekirite, yinjiye mu rugo rutuyemo abakecuru babiri bavukana barimo uwitwa Mukagatare Marie Goreth w’imyaka 57 (wasambanyijewe) na Mukarugarama Ernestina w’imyaka 62, gusa ngo nyuma gato bumva Mukarugarama atabaza avuga asanze uwo mugabo aryamye hejuru ya murumuna we ufite uburwayi bwo mu mutwe.

Aganira na TV1 dukesha iyi nkuru, Mukarugarama yagize ati “Njya mu cyumba kureba isafuriya yo gutekamo, njyewe namwigeyeho ndimo kumureba neza. Uwo mugabo ikariso yari yayimanuye iri kumavi amuri hejuru, ipantalo nta yari irimo kuko yari yayivanyemo.”

Abaturanyi b’aba bakecuru bavuga ko bahageze, bagahagarara hanze, hashize akanya gato uyu mugabo asohoka arimo afunga umukandara, maze ngo ababwira ko uwo yasambanyije yujuje imyaka y’ubukure. Umwe ati “Uyu mukecuru avugije induru turatangatanga, yasohotse ari gufunga umukandara ubona nta n’ikibazo afite. Yavuze ko icyabaye ari uko uwo yasambanyije arengeje imyaka y’ubukure.”

Inkuru Wasoma:  Abanyamakuru 85% ba siporo bumva bava mu mwuga

Undi ati “Ndamuhamagara ati ‘Maduguza ubaye iki?’ kubera baheruka kumwiba narinzi ko ari abajura arambwira ati umuntu ari munzu.”

Undi ati “Biragaragara ko yamusambanyije kuko na nyir’ubwite n’ubwo afite ikibazo cyo mu mutwe yemeza ibyabaye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Kanzayire Console, yemeje iby’aya makuru, avuga ko uwo mugabo ari mu maboko ya RIB kugira ngo akorweho iperereza. Ati “Akora muri kompanyi yigenga mu zicunga umutekano, bivugwa ko yasambanyije uwo mukecuru unafite ikibazo cyo mu mutwe, kuri ubu ari mumaboko ya RIB, ariko raporo ya muganga ntirasohoka.” https://imirasiretv.com/wowe-udatura-ntuzagaruke-mu-rusengero-pasiteri-yasabye-abakirisitu-badatura-kutazagaruka-mu-rusengero-rwe/

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved