Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 29 wo mu mudugudu wa Bigarama mu kagari ka Rwotso mu murenge wa Kibirizi mu karere ka Nyanza, yaguwe gitumo yiha akabyizi n’umugore w’abandi, bombi bahita batabwa muri yombi.
Amakuru avuga ko kuri uyu wa 20 Gicurasi 2024, umugabo uri mu kigero cy’imyaka 41 yagiye Kuri RIB Sitasiyo ya Kibirizi kurega umugore we uri mu kigero cy’imyaka 32 basezeranye byemewe n’amategeko ko yamufashe arimo gusambana n’uyu mugabo.
Uwagiye kurega avuga ko kuwa 17 Gicurasi 2024 yahamagawe n’umugore we amubaza aho ari amubwira ko akiri mu itsinda, yaje gutaha ageze mu rugo abura nyamugore. Avuga ko yahise amuhamagara kuri telefone yanga kumwitaba maze atangira ku mushakisha mu baturanyi, bamubwira ko bamubonye kuri uriya mugabo bafatanwe.
Yihutiye kujyanayo na muramu we asanga umugore we n’uwo mugabo bikingiranye mu nzu arakomanga banga gukingura niko guhita atabaza ubuyobozi bw’Umudugudu, icyakora ngo banze gufungura birangira barayemo basohoka mu gitondo cyo ku wa 18 Gicurasi 2024.
UMUSEKE dukesha iyi nkuru watangaje ko inzego zirimo RIB, Polisi na DASSO barahageze bakinguza uwo mugore n’uwo mugabo bari bibereye mu byabo, barabafata babajyana kuri RIB sitasiyo ya Kibirizi bahita bafungwa. Mu gihe uwatanze ikirego avuga ko uwamusambanyirije umugore, uwe aheruka kwahukana.
Ngo yari amaze iminsi abakeka kuko kuva bari basigaye bakururukana, ariko yabaza umugore ibyo gusambana kwabo, akabitera utwatsi, icyakora ngo aba baregwa bemera icyaha bakavuga ko batangiye gusambana saa tatu z’ijoro bageze saa sita z’igicuku.
Bavuga ko nyuma bumvuse abantu barimo guhondagura urugi banga gukingura kugira ngo batabagirira nabi, kandi bemera ko bari basanzwe basambana. Kugeza ubu Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rukomeje iperereza.