Umugabo yaguye mu murima utari uwe none biri gukekwa ko hari indi mpamvu yahamujyanye

Umugabo witwa Ndagijimana Daniel w’imyaka 28 y’amavuko, wo mu Mudugudu wa Karimba mu Kagari ka Raranzinge mu Murenge wa Rusenge mu Karere ka Nyaruguru. Byamenyekanye ko yapfuye bitunguranye aguye mu murima bikekwa ko yari mu bikorwa by’ubujura, umurambo we wagaragaye mu kabande mu gitondo cyo kuri uyu wa 05 Ukuboza 2023.

Abaturage babonye uwo murambo bakeka ko yari agiye kwiba ibijumba muri uwo murima gusa Urwego rw’Iguhugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ikaba yatangiye iperereza. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusenge, Umuhoza Josephine, yabwiye itangazamakuru ko uriya muntu yapfuye ariko batamenye uko byagenze byabazwa Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru kuko ni we uvugira akarere.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel, abajijwe iki kibazo yavuze ko hatangiye iperereza. Yagize ati” Umurambo wabonetse wajyanywe mu Bitaro bya Munini. RIB iri mu iperereza ngo hamenyekane uko byagenze”.

Inkuru Wasoma:  RIB yakiriye dosiye ya Hategekimana wavuze ko yahawe itegeko ryo kwica Pasiteri Theogene 'Inzahuke' akananywa amaraso ye

Umugabo yaguye mu murima utari uwe none biri gukekwa ko hari indi mpamvu yahamujyanye

Umugabo witwa Ndagijimana Daniel w’imyaka 28 y’amavuko, wo mu Mudugudu wa Karimba mu Kagari ka Raranzinge mu Murenge wa Rusenge mu Karere ka Nyaruguru. Byamenyekanye ko yapfuye bitunguranye aguye mu murima bikekwa ko yari mu bikorwa by’ubujura, umurambo we wagaragaye mu kabande mu gitondo cyo kuri uyu wa 05 Ukuboza 2023.

Abaturage babonye uwo murambo bakeka ko yari agiye kwiba ibijumba muri uwo murima gusa Urwego rw’Iguhugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ikaba yatangiye iperereza. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusenge, Umuhoza Josephine, yabwiye itangazamakuru ko uriya muntu yapfuye ariko batamenye uko byagenze byabazwa Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru kuko ni we uvugira akarere.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel, abajijwe iki kibazo yavuze ko hatangiye iperereza. Yagize ati” Umurambo wabonetse wajyanywe mu Bitaro bya Munini. RIB iri mu iperereza ngo hamenyekane uko byagenze”.

Inkuru Wasoma:  Ibivugwa ku cyateye urupfu rw’umunyeshuri wapfuye bitunguranye

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved