Umugabo yahaye akazi inshuti ye ngo imuterere inda umugore batungurwa n’ibyo bavumbuye nyuma

Ni inkuru yavuzwe cyane mu gihugu cya Tanzaniya y’umugabo witwa Makambako Darius, wareze mu rukiko umugabo w’inshuti ye amushinja ku kuba yaramuhaye akazi ko gutera inda umugore we witwa Precious ngo babyare umwana ariko uwo mugabo bikamunanira. Ni nyuma y’uko uyu mugabo Darius yari yaragiye kwa muganga nyuma yo gushyingirwa we n’umugore we bakamubwira ko atabasha gutera inda.  Umugore n’umusore bibwe n’umusore wabinjiriye bafunzwe bavuga ko bazira amaherere

Kuva icyo gihe umugabo yahozwaga ku gitutu n’umugore we Precious amubwira ko ashaka ko amutera inda ngo babyare, byatumye aha akazi inshuti ye magara ndetse akaba n’umuturanyi wabo witwa Evans Mastano ngo atere inda umugore we. Uyu Evans yari asanzwe afite umugore n’abana babiri b’abakobwa beza, ari nayo mpamvu uyu mugabo yamuhaye aka kazi.

Mu mwaka wa 2016, Darius yishyuye Evans miliyoni 2 z’amashiringi kugira ngo ajye aza kuryamana n’umugore we inshuro eshatu mu cyumweru mu gihe kingana n’amezi 10 yikurikiranya. Evans yakoze akazi nk’uko yari yabisezeranye ndetse aryamana n’uyu mugore Precious inshuro 75 zose ariko kumutera inda biramunanira burundu.

Uyu mugore Precious wari n’umuganga, yafashe ikiruhuko cy’amezi atatu adakora kugira ngo abone umwanya wo kuryamana na Evans kenshi gashoboka ngo azamutere inda nk’uko bari babyemeranije. Darius wari ufite amashyushyu menshi wo kubyara umwana wa mbere na we yatunguwe n’uko Evans yananiwe gutera inda umugore we Precious nk’uko bari babyemeranije nubwo birirwaga mu buriri batera akabariro igihe kinini cyane.

Inkuru Wasoma:  Video: Umugore yakebesheje umugabo we urwembe bapfa ko yamunyariye mu myenda

Hashize amezi icumi Evans yarananiwe gutera inda Precious, nibwo Darius yafashe umwanzuro wo kujyana inshuti ye kwa muganga ngo barebe niba hari ikibazo yaba afite. Muri mutarama 2017 nibwo bagiyeyo, umuganga atunguza aba bombi inkuru yabatunguye cyane, aho yavuze ko Evans atabyara ahubwo ari ingumba, bagwa mu kantu kandi bazi neza ko we n’umugore we bafitanye abana babiri b’abakobwa.

Abantu benshi nubwo batunguwe, ngo icyakora umugore wa Evans we yari abizi ko atabyara ari nayo mpamvu yashatse umugabo w’undi babyaranye abana abagereka ku mugabo we. Nyuma nibwo umugore wa Evans yamubwije ukuri ko abana Atari abe ahubwo yababyaranye na mubyara we Edward. Uyu mugore witwa Angela yabwiye ikinyamakuru Dar es salaam today news ko yamaze imyaka ibiri abona Evans atamutera inda ahitamo kumuca inyuma.

Amakuru avuga ko kugeza n’ubu ngubu Darius yareze mu rukiko Evans amusaba ko yamwishyura miliyoni ze kuko atabashije kumuterera umugore inda, ariko Evans we akavuga ko atazayamusubiza kuko mubyo yemeye ntago yemeye ko azatera inda Precious ahubwo we yari yemeye ko azatanga ibyo afite nk’inshuti kugira ngo mugenzi we abone umwana.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved