Umugabo yaje gutanga kandidatire nyuma ahishura ko yabuze itike imusubiza iwabo i Kamonyi

Umugabo wo mu karere ka Kamonyi mu Murenge wa Rukoma, witwa Twagirayezu Berthe yaje kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC, gutanga Kandidatire ye ku mwanya w’Umudepite wigenga ariko basanga atujuje ibisabwa, bamubwira ko naramuka abibonye yabizana bakabyakira, avuga ko yabuze itike imugeza iwabo mu Karere ka Kamonyi bityo agiye kuba ari kuba muri bene wabo.

Mu byangombwa uyu mugabo yatanze harimo lisite iriho abantu bamusinyiye mu turere dutatu, aritwo: Kamonyi, Nyarugenge na Gasabo, akaba avuga yasinyiwe n’abantu 200 ariko mu imboni y’Umunyamakuru ntabwo abo bantu 200 barimo urebye ntibarenga abantu 50, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Rubanda dukesha iyi nkuru.

Ibindi byangombwa byose bisigaye nta na kimwe yari afite aho yavuze ko imbogamizi yagize ari igihe gito NEC yabahaye ariyo mpamvu atabashije kuzuza ibyo yasabwaga. Twagirayezu yavuze ko atewe ipfunwe n’ukuntu ari butunguke iwabo aho atuye adatanze kandidature ye kubera ko ituzuye.

Yagize ati “Naje kuri Komisiyo y’amatora nzanye kandidature yange ku mwanya w’Umudepite wigenga ariko ibyangombwa byange ntabwo byuzuye, ubu mfite ipfunwe ry’ukuntu abaturage bari buze kumenya ko ntatanze kandidature yange.”

Inkuru Wasoma:  Hari abaturage batunga agatoki ruswa mu nzego z’ibanze

Ubwo Twagirayezu Berthe yari amaze hafi isaha irenga ahagaze k’umuhanda, Umunyamakuru yaje kumubaza icyo agiye gukora dore ko uyu munsi ariwo wanyuma wo gutanga Kandidatire. Yagize ati “Ubu ntacyo nakora kuko n’ubu undeba nabuze tike insubiza mu rugo, ngiye kugenda ndare muri bene wacu mu Gatsata nduhuke hanyuma ejo nzabone uko nkomeza urugendo rwange kugeza ngeze Kamonyi.”

Komisiyo y’amatora irasoza igikorwa cyo kwakira abifuza kuba abakandida haba ku mwanya w’Umukuru w’igihugu, ibyiciro byihariye ndetse no ku mwanya w’umudepite wigenga kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Gicurasi 2024.

Mu gihe tariki ya 6 Kamena 2024, iyi Komisiyo izatangaza urutonde rw’agateganyo, hanyuma urutonde ntakuka rw’abakandida rugasohoka tariki ya 14 Kamena 2024. Ku itariki ya 22 Kamena ni bwo abazaba bemerewe na Komisiyo y’amatora bazatangira ibikorwa byo kwiyamamaza kwiyamamaza.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved