Umugabo yaje yambariye gusezerana mu bukwe bwe ahava yambaye amapingu. Menya impamvu.

Ni mu murenge wa Muhura ho mu karere ka gatsibo aho hari umugabo wari urimo gusezerana n’umugore we bamaranye imyaka 5 babana, ariko inzego z’umutekano zikaza kumufata kubwo gushinjwa ko hari undi mugore babanaga bakaba baranabyaranye ariko uwo mugore ataruzuza imyaka 18.

Ni kuri uyu wa 04 Nyakanga 2022 umugabo witwa Karahanyuze Emmanuel utuye mu mudugudu wa Rusasa, akagari ka Yaba, Umurenge wa Muhura ho mu karere ka gatsibo yari agiye gusezerana na Mukashyaka usanzwe ari umugore we muri gahunda y’akarere ka Gatsibo n’itorero rya EAR yo gusezeranya imiryango 30 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko.

Ubwo Karahanyuze na Mukashyaka, Inshuti ndetse n’imiryango yabo bari babukereye batashye ubwo bukwe, gusa mbere y’uko bashyingiranwa umunyamabanga nshingwabikorwa yabanje gusaba abari bitabiriye ubwo bukwe ko uwaba afite impamvu iyo ariyo yose yaba azi yatuma abo bombi badasezerana yayivuga.

Inkuru Wasoma:  Amafoto: Nana wo muri city maid yashimiye byimazeyo umukunzi we wamuhaye impano y'imodoka.

Ubwo umunyamabanga nshingwa bikorwa yamaraga kuvuga gutyo nibwo hahagurutse umugore afite umwana w’amezi atandatu mu biganza bye, avuga ko Karahanyuze ariwe babyaranye uwo mwana akaba yaranze kumwiyandikishaho kandi barabanaga yewe akaba yari yaranamuhishe ko afite undi mugore.

Ubwo hagenzurwaga ibyangombwa by’uyu mugore waje avuga ko ari uwa kabiri, barebye muri sisteme y’irangamimerere basanze uyu mugore yaravutse tariki ya 01 Mutarama 2004 ubu akaba yujuje imyaka 18 nyamara umwana afite yaravutse tariki 28 Ukuboza 2021, bikaba bivuze ko yahohotewe kuko yabyaranye na Karahanyuze ataruzuza imyaka 18.

Ibyo bikimara kuba nta kindi cyakurikiyeho n’uko Karahanyuze yatawe muri yombi kugira ngo akurikiranweho icyaha cyo guhohotera umwana utarageza imyaka 18 hakorwa iperereza. Source: Inkanga.

Inkuru mbi! Wa mukobwa mwiza wari warashize kubera Cancer mu gihe gito byarangiye yitabye Imana.

Twandikire

Duhamagare

Kwamamaza

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: [email protected]

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved