Umugabo yajyanye mu nkiko ‘admin’ wa groupe ya Whatsapp amushinja kumuvanamo

Umugabo witwa Herbert Baitwababo yatanze ikirego mu rukiko rwa Makindye mu gihugu cya Uganda arega umuyobozi wa groupe ya whatsapp witwa Allan Asinguza kumuvana muri groupe atamugishije inama bikaba ari ukumubuza amahirwe yo gushyikirana n’abandi. Allan yashinze iyi groupe igamije guhuriramo abantu baturuka hamwe.

Umucamanza yavuze ko gukura uyu mugabo muri groupe ari ukumuvutsa uburenganzira bwe, ategeka ko asubizwamo igitaraganya. Ubwo baitwanabo yatangaga ikirego, yavuze ko iyi groupe yashinzwe ari iy’abantu bakomoka hamwe, bagamije gukora ibikorwa by’ubugiraneza mu gukusanya amafaranga azajya akoreshwa, haba no kwifatanya n’abagize ibyago.

Icyo gihe ngo biyemeje gukusanya ibihumbi 30 by’amashillingi kugira ngo umuntu yakirwe. Kuwa 16 Gicurasi 2023, uyu mugabo Baitwababo yandikiye Allan amusaba uburenganzira bwo gukora nk’umwe mu ba ‘Admin’ b’iyo groupe,anasaba igenzura ku mafaranga yose yakusanyije kuva muri 2017, gusa ngo ntago yamusubije ahubwo kuwa 17 Gicurasi Allan yahise amuvana muri groupe, ibintu Baitwababo yafashe nko kubuzwa uburenganzira bwo gusabana n’abandi.

Yabifashe kandi nko gushaka kwigwizaho imitungo, aheraho ajya gutanga ikirego mu rukiko. Umucamanza Igga Adiru yategetse ko Baitwababo asubizwa muri groupe, kuko atanga ikirego yasabye ko agomba kuyisubizwamo kandi asaba urukiko gutanga itegeko ko atagomba kuvanwa muri iyo groupe y’abo bantu ukundi.

Inkuru Wasoma:  Buri mupolisi yahawe igihe ntarengwa cyo kuba yoroye byibura inkwavu eshanu

Inkuru Wasoma:  Babeshyeye pasiteri ko yasambanyije umwe mu bayoboke be none byabashyize mu kaga gakomeye

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved