Ni kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Nyakanga 2022 mu murenge wa Gatenga ho mu karere ka Kicukiro, ahitwa mu isi ya 9, mu ijoro umugabo witwa nshimiye ndetse n’umukobwa witwa Umulinga bari baraye bagiranye ibihe byiza kuko babanje gusangira agacupa muri cartier byarangira bakaza kumanuka bakajya aho uyu mukobwa Umulinga atuye muri cartier yitwa isi ya 9.
Ubwo bageraga muri ghetto y’umukobwa baryamye, gusa ngo mu rukerera baza gupfa inote y’amafranga 2000 uyu Nshimiye yari yumvikanye n’uyu Umulinga ko aramuha, bikarangira atayamuhaye, akaba ariho haturutse amakimbirane maze uyu mukobwa agafata icyuma agakata ubugabo bwose bwa Nshimiye.
Abaturage babonye ibi bavuze ko uyu mukobwa n’ubundi kwakira abagabo ariko kazi ke, ndetse banavuga ko Nshimiye ari umugabo ufite umugore n’abana babiri. Umwe mu baturage yagize ati” uriya mugabo afite umugore n’abana, byanga byakunda aragera mu rugo afite ipfunwe kuko atarabona uko asobanura, buriya ni nk’aho yariwe n’imbwa”.
Undi muturage yavuganye akababaro ko ibintu byabaye ari indengakamere, kuko umwanya w’ibanga Atari ikintu cyagakwiye kuvogerwa n’uwo ariwe wese, ati” biriya bintu byabaye ni icyaha kibi, kubona umuntu w’umugore afata akajya kuvogera umwanya w’ibanga nk’uriya, ni icyerekana ko iriya ari inyamaswa. Urabona nabonye amafoto ndumirwa, yafashe icyuma ikaba igitsina cyose imaraho”.
Abandi baturanyi bavuze ko bagiye babimenya byarangiye, gusa biboneye Nshimiye arimo kuva amaraso, gusa bose bagahuriza k’ukuba uyu mukobwa yajijije Nshimiye amafranga bapfaga yari yamwemereye ariko ntayamuhe. Aba baturage bakomeje bavuga ko umutekano wakazwa ndetse n’uyu mukobwa agahanwa kubera ko ngo yari asanzwe azwiho imyitwarire n’imico mibi muri aka gace ko mu njamena ndetse no mu isi ya 9.
Undi mugore uzwi ku kazina ka senkisa, yavuze yiyemerera ko asanzwe aryamana n’uyu mugabo Nshimiye, ahamya ko nshimiye nta mutima mubi amuziho ikirenze ibyo akaba nta n’urugomo agira,akomeza avuga ko inshuro zose baryamanye ngo niyo batahuzaga imibiri ariko Nshimiye iyo yabaga amwumva iruhande rwe gusa byaramushimishaga agasinzira ikirenze ibyo akanamwishyura amafranga yose bumvikanye.
Ubwo BTN tv dukesha iyi nkuru yifuzaga kumenya niba ubuyobozi bw’umurenge wa Gatenga bwamenye iki kibazo ndetse n’icyo buvuga ku mutekano w’ako, yahamagaye inshuro nyinshi ariko ntibabasha kwitaba, yewe bananditse n’ubutumwa ubuyobozi ntibwabasha gusubiza, yiyemeza gutegereza igihe bazayisubiriza amakuru akazakoreshwa mu inkuru itaha, ari naho iherezo rya nshimiye rizamenyekanira.
Abaturage batangaje ko uyu mukobwa Umulisa ndetse n’abandi bakekwa muri uru rugomo bashobora kuba bafashwe bakajya kubazwa ibyabaye.
Amateka n’ubuzima bwa Mr Bean| menya byinshi utari uzi kuri we.