Umugabo yakatiwe gufungwa umwaka umwe azira gucuranga radiyo mu masaha y’ijoro

Umugabo wo mu gihugu cya Espagne, yahanishijwe gufungwa umwaka umwe wose muri gereza nyuma y’uko Urukiko rw’ahitwa i Mataró rumuhamije icyaha cyo guhangayishisha abaturanyi be kubera gucuranga umuziki buri joro, mu gihe cy’imyaka itanu ndetse ngo buri joro yacurangaga kugeza bukeye. https://imirasiretv.com/virus-marburg-mu-rwanda-umunani-bamaze-gupfa/

Uyu mugabo yahamijwe icyaha cyo guhoza abaturanyi be ku nkeke kuko ngo yacurangaga umuziki akoresheje radiyo kandi yashyizemo ‘volume’ nini ijoro ryose. Uwo mugabo utuye i Barcelona ahawe iki gihano nyuma y’igihe kinini Polisi yo muri kariya gace ndetse n’abo baturanyi be baza kumusura kugira ngo baganire kuri icyo kibazo ariko akababera ibamba, kugeza ubwo abaturanyi bamenyeye kubana nabyo mu gihe cy’imyaka itanu yose.

Nyuma y’imyaka itanu abo baturanyi badasinzira neza, batatu muri bo bafite inzu zifatanye n’iy’uwo mugabo bafashe umwanzuro bamujyana mu nkiko kuko bumvaga barambiwe ubwo buzima bwo kutaruhuka neza mu ijoro. Mu nyandiko yo gutanga ikirego, bagaragaje ko uwo muziki usakuza cyane, wabangiriza ubuzima yaba ku buryo bw’umubiri ndetse n’ubuzima bwabo bwo mu mutwe bukahahungabanira.

Gusa nanone uwo mugabo yirengagije ibyo yakomezaga gusabwa n’abaturanyi be ndetse n’inshuro zose polisi yamusuye imusaba guhagarika ibyo gucuranga nijoro no kubangamira abaturanyi akabirengaho. Umwe muri abo bapolisi mu rukiko yagize ati “Urusaku ruturuka mu nzu y’uwo mugabo, wahoraga wumva ari nk’ibintu bihonda ngo ‘boom boom’ kandi bigakomeza ntibihagarare, kandi bigoye kwihanganira. Numvaga amagufa yanjye asa n’atitira mu mubiri imbere.”

Amakuru yatanzwe n’abo baturanyi avuga ko uwo muziki wabaga ari mwinshi ku buryo ibikoresho bimwe na bimwe byo mu nzu z’abaturanyi byahoraga bititira. Umwe mu baturanyi uri mu myaka y’izabukuru, ngo yarwaye indwara yo kubura ibitotsi biturutse kuri urwo rusaku rw’umuziki (insomnia) birangira ashyizwe ku miti ihoraho. Uretse kumara umwaka muri gereza, uwo mugabo yanategetswe n’urukiko gutanga indishyi y’akababaro n’amande ku baturanyi be y’amadolari ari hagati y’ibihumbi 22 na 417. https://imirasiretv.com/virus-marburg-mu-rwanda-umunani-bamaze-gupfa/

Ni ikinyamakuru cyashyizweho kigamije gutangaza amakuru y’umwihariko yo hirya no hino ku isi, yigisha, asana imitima ndetse anamenyesha.

TWANDIKIRE

Phone/ WhatsApp: +250788205788

Email: info@imirasiretv.com

Izo twaguhitiyemo

©2021-2024 IMIRASIRE TV Ltd. All Right Reserved