Umurambo w’umugabo witwa Maniriho w’imyaka 42 y’amavuko wabonetse kuri uyu wa 2 Ukwakira 2023 mu murenge wa Muko mu karere ka Musanze, bivugwa ko yaketsweho kwiba telefone n’amafaranga ibihumbi 5frw mu kabari baramukubita kugeza apfuye.
Hamaze gutabwa muri yombi abaturage babiri bo muri uyu murenge mu gihe abandi babiri bagishakishwa, aho bakekwaho gukubita nyakwigendera kugeza apfuye nyuma yo kumukekaho kubiba telefone. Aya makuru yemejwe n’umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza.
Yagize ati “Uwo mugabo yari ari ku irondo, hari ahantu mu kabare babuze telefone bakeka ko ari we wayibye, bivugwa ko ba nyiri ukwibwa bamukubise kugeza ashizemo umwuka, umurambo we wabonetetse murugo rwa nyiri akabari.” Yakomeje avuga ko babiri bafashwe barimo na nyiri akabari bafungiye kuri sitasiyo ya polisi mu gihe abandi babiri bagishakishwa.
SP Mwiseneza yavuze ko icyakora batahamya ko nyakwigendera yishwe n’inkoni, iperereza riracyakomeje ariko biramutse ari byo byaba ari icyaha kuko ntawemerewe kwihanira. Yahaye ubutumwa abaturage bwo kureka kwihanira ahubwo uwo baketseho icyaha bajye bamushyikiriza ubuyobozi.
Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe mu bitaro bya Ruhengeri kugira ngo ukorerwe isuzuma.